Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Bwandikiwe Umuntu Wavugaga Ko Yerekwa

    (Ubu butumwa bwandikiwe i Washington, D.C., kuwa 24 Gicurasi 1905).UB2 78.3

    Nagejejweho ikibazo cyerekeye uko twagombye kwitwara ku murimo w’umukobwa umwe wo mu Budage uvuga ko yerekwa.UB2 78.4

    Icyo Uwiteka yambwiye mu ijoro ryashize ni uko Imana itayobora ubwo bwayo ngo bujye gushaka uyu mukobwa ngo abugire inama. Turamutse dushyigikiye uyu mukobwa mu murimo atekereza ko yahamagariwe gukora ndetse no mu butumwa afite, byateza urujijo rwinshi. Ntabwo Uwiteka yamuhaye umurimo wo kuvuga icyo uyu azakora n’icyo runaka azakora. Uwiteka abwira ubwoko bwe ati, “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye ” (Matayo 11:28-30). “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari ntacyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibira ko hari icyo azahabwa n’Umwami Imana” (Yakobo 1:5-7).UB2 78.5

    Mwigishe abantu buri wese ku giti cye asabe Imana kumuyobora, mubigishe kwiga Ibyanditswe, kujya inama bicishije bugufi, basenga kandi bafite ukwizera kuzima. Ariko mwe gushyigikira uyu mukobwa gutekereza ko Uwiteka yamuhaye ubutumwa abwira ubwoko bwe. Umucyo nahawe kuri iki kibazo ni uko uyu mukobwa aramutse ashyigikiwe mu gutekereza ko yahawe ubutumwa agomba kugeza ku bandi, umusaruro wavamo ni akaga, kandi uyu mukobwa yaba mu kaga ko kuzimiza ubugingo bwe bwite.UB2 79.1

    Ubutumwa mfitiye uyu mukobwa ni ubu, ‘Gendana n’Imana wicishije bugufi, kandi ku bikwerekeyeho uyuhange amaso. Ntabwo Imana yaguhaye umurimo wo kuvuga inshingano z’abandi; ariko niba uri Umukristo nyakuri, ushobora kuba umufasha, ushaka uko yatera abandi ubutwari, ariko utavuga ko afite amahishurirwa y’indengakamere.’ — Manuscript 64, 1905.UB2 79.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents