Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugenzuzwa “Amategeko N’ibihamya”

    Muri iyi minsi y’ubuyobe, umuntu wese ushikamye mu kuri azarwanirira ukwizera kwahawe intore z’Imana. Hazagaragara ibinyoma by’uburyo bwose buri mu mikorere y’amayobera ya Satani, ushobora kuzayobya n’intore bibaye bishobotse, akaziteshura ku kuri. Hazabaho ubwenge bw’abantu bugomba kurwanywa. Abantu b’intiti bigisha amategeko y’Imana nyamara bo ubwabo batayumvira nk’uko Abafarisayo bari bameze. Hazabaho ubujiji n’ubupfapfa bw’abantu bigomba kurwanywa biri mu nyigisho zidafite ireme zitwikiriye umwambaro mushya kandi mwiza cyane. Ni inyigisho zizaba zigoye cyane kurwanya kubera ko nta gushyira mu gaciro kuzirimo.UB2 79.3

    Hazabaho inzozi n’amayerekwa by’ibinyoma, birimo ukuri guke, ariko biteshura mu kuri k’umwimerere. Uwiteka yahaye abantu urugero bagomba kuzigenzuza: “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20). Niba baha agaciro gake amategeko y’Imana, niba batumvira ubushake bwayo nk’uko bwahishuwe mu bihamya bya Mwuka w’Imana, abo ni ababeshyi. Bayoborwa n’ibyifuzo byabo n’amarangamutima bizera ko bikomoka kuri Mwuka Muziranenge, kandi bakabifata ko ari ibyo kwiringirwa kurusha Ijambo ryahumetswe. Bavuga ko igitekerezo cyose n’uko umuntu yiyumva bikomoka kuri Mwuka; kandi iyo bagiriwe inama hifashishijwe Ibyanditswe, bavuga ko bafite ikintu cyo kwiringirwa kubirusha. Nyamara n’ubwo batekereza ko bayobowe na Mwuka w’Imana, mu by’ukuri bakurikiye imitekerereze bahabwa na Satani. — Bible Echo, September, 1886.UB2 79.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents