Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugenzuzwa “Imbuto Bera”

    Muri iyi minsi y‘akaga, ntabwo tugomba kwemera ikintu cyose abantu batuzanira bavuga ko ari ukuri. Igihe abavuga ko ari abigishwa bakomoka ku Mana baza aho turi bavuga ko bafite ubutumwa bukomoka ku Mana, birakwiye kubazanya ubushishozi tuti, “Ni mu buhe buryo twamenya ko uku ari ukuri?” Yesu yatubwiye ko, “n’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bakayobya benshi” (Matayo 24:11). Nyamara ntabwo dukwiye kuyobywa kuko Ijambo ry’Imana riduha igipimo duzashobora kumenyeraho ukuri uko ari ko. Umuhanuzi aravuga ati, “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20).UB2 80.1

    Uhereye kuri aya magambo, biragaragara ko tugomba kuba abigishwa b’abanyamuhati ba Bibiliya, kugira ngo tubashe kumenya igihuje n’amategeko n’ibihamya Imana. Nta yindi mikorere twaboneramo amahoro. Yesu aravuga ati, ” Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti kibi ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro” (Matayo 7:15-19). The Review and Herald, Feb. 23, 1892.UB2 80.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents