Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntabwo Ibitangaza Byasimbuye Bibiliya

    Ntihakagire abantu bemera igitekerezo kivuga ko imbaraga zidasanzwe cyangwa se ibikorwa by’ibitangaza ari ikimenyetso gihamya ko umurimo wabo ndetse n’ibitekerezo bashyigikiye ari iby’ukuri. Nidushyira ibyo bintu imbere y’abantu, bizabyara ingaruka mbi, n’amarangamutima adakwiriye. Twasezeraniwe imikorere nyakuri ya Mwuka Muziranenge ku mitima y’abantu, kugira ngo itume habaho umusaruro mwiza binyuze mu Ijambo ry’Imana. Kristo yavuze ko Ijambo ry’Imana ari umwuka kandi rikaba n’ubugingo. “Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendera” (Habakuki 2:14).UB2 81.1

    Satani azakora mu buryo bw’uburyarya bwihishe cyane kugira ngo yinjize ibihimbano by’abantu byambaye imyambaro ya marayika. Nyamara umucyo uturuka mu Ijambo ry’Imana uriho urabagiranira mu icuraburindi mu by’umwuka; kandi ntabwo Bibiliya izigera isimbuzwa ibikorwa by’ibitangaza. Ukuri kugomba kwigwa, kugomba gushakishwa nk’ubutunzi buhishwe. Nta kumurikirwa gutangaje kuzatangwa kuri hanze y’Ijambo ry’Imana cyangwa ngo kurisimbure. Mwomatane n’Ijambo ry’Imana, mwakire Ijambo ry’Imana ritagira icyo ryongerwaho, rizahesha abantu ubwenge bubageza ku gakiza.UB2 81.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents