Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kutibeshya K’ubuhanuzi

    Ibintu byose Imana yavuze mu mateka y’ubuhanuzi ko byagombaga gusohora mu gihe cyashize byarasohoye, kandi ibindi byose bigomba kubaho muri gahunda yabyo bizabaho. Daniyeli umuhanuzi w’Imana, ahagaze mu mwanya we. Yohana nawe ahagaze mu mwanya we. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe Intare yo mu muryango wa Yuda yabumburiye igitabo abigishwa b’ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli, kandi ni muri ubu buryo Daniyeli ahagaze mu mwanya we.Atanga ubuhamya bwe ubwo Uwiteka yamuhishuriye mu nzozi zivuga ibintu bikomeye tugomba kumenya kubera ko twegereje gusohora kwabyo.UB2 88.1

    Mu mateka y’ubuhanuzi Ijambo ry’Imana rigaragaza intambara yakomeje kuba hagati y’ukuri n’ibinyoma. Iyo ntambara iracyakomeje. Ibintu byagiye bibaho bizongera kubaho. Intambara zo mu gihe cyashize zizongera zubure kandi inyigisho nshya zizakomeza guhora zivuka. Nyamara, kubwo kwizera kwabo ndetse no gusohora k’ubuhanuzi, ubwoko bw’Imana bwagize uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, buzi aho buhagaze. Bafite ubunaribonye burusha agaciro izahabu nziza. Bagomba gushikama nk’urutare, bakagundira ibyiringiro batangiranye bashikamye kugeza ku iherezo.UB2 88.2

    Imbaraga ihindura yaherekeje ukwamamazwa k’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri nk’uko bimera ku butumwa bwa marayika wa gatatu. Ukwemezwa kuramba kwabaye mu ntekerezo z’abantu. Imbaraga ya Mwuka Muziranenge yaragaragaye. Habayeho kwigana Ibyanditswe ubushishozi kandi bishishikariwe, ingingo ku ngingo. Hafi amajoro yose yakoreshwaga mu kwigana umuhati Ijambo ry’Imana. Twacukumbuye ukuri nk’ushaka ubutunzi buhishwe. Uwiteka yaratwihishuriye. Umucyo wamuritse ku buhanuzi maze tumenya ko twakiriye ubwenge buva mu ijuru...UB2 88.3

    Nyuma yo gucika intege gukomeye, habayeho abuntut bake biyemeje kwiga Ijambo ry’Imana n’umutima wabo wose. Ariko abantu bamwe ntibashoboraga guheranwa no gucika intege kandi ngo bahakane ko Imana yari yarabayoboye. Aba bantu bahishuriwe ukuri ingingo ku ngingo, kandi ibyo bibukaga byera n’ubugwaneza bwabo biromatanywa. Abashakishaga ukuri bumvise ko Kristo yisanishije mu buryo bwuzuye na kamere yabo ndetse n’ibyo barangamiye. Bamurikishije ukuri, gufite ubwiza mu mvugo yako yoroheje, kubashywe gufite imbaraga kandi kurangwa n’ibyiringiro bitigeze bimenywa mbere yo gucika intege. Kubw’ibyo twashoboraga kwamamaza ubutumwa dushyize hamwe.UB2 88.4

    Nyamara mu bantu bamwe batari barashikamye ku kwizera kwabo kandi ngo bite ku byabayeho, habayemo urujijo rukomeye. Igitetekerezo cyose cyashobora kwizerwa cyavugwaga nk’aho ari ubutumwa bw’ukuri; nyamara ijwi ry’Imana ryaravuze riti, “Ntimubizere kuko ntigeze mbatuma.”UB2 88.5

    Twagendanye n’Imana twigengesereye. Ubutumwa bwagombaga kubwirwa abatuye isi kandi twari tuzi ko uyu mucyo ari impano idasanzwe y’Imana. Gutangwa kw’iyi mpano byari umwihariko duhawe n’Imana. Abana b’Imana bari bacitse intege nyamara bari bagicukumbura bashakisha ukuri, bayobowe intambwe ku ntambwe bajya kumenyesha abatuye isi ibyo bari babwiwe. Ibyo ubuhanuzi buvuga byagombaga gusubirwamo kandi ukuri kw’ingenzi kuyobora ku gakiza kwagombaga kumenyekana. Mu itangira umurimo waragoranye. Akenshi ababaga bateze amatwi ntibemeraga ubutumwa bakavuga ko budasobanutse maze hatangira intambara mu buryo bukomeye ariko by’umwihariko ku kibazo cy’Isabato. Nyamara Uwiteka yarigaragaje. Rimwe na rimwe umwenda wabaga ukingirije Ubwiza bwe ntitumubone wakurwagaho. Twamubonaga ari mu ijuru Ahera.UB2 89.1

    Muri iki gihe ntabwo Uwiteka azigera ayobora abantu kwirengagiza ukuri Mwuka Muziranenge yahaye abagaragu b’Imana mu gihe cyashize ngo babwamamaze.UB2 89.2

    Abantu benshi bazashakana umucyo umutima ukunze mu Ijambo ry’Imana nk’uko aba kera bawushatse; kandi uwo mucyo bazawubona mu Ijambo ry’Imana. Nyamara mu byababayeho ntibigeze bigerera aho ubu butumwa bw’imbuzi bwavugiwe bwa mbere. Kuba ibi bitarababayeho byatumye bamwe batumva agaciro k’ukuri kwari kwaratubereye ibirango bitwereka inzira kandi kwari kwaratumye tuba abo turi bo nk’ishyanga ridasanzwe. Ntabwo bakoresha Ibyanditswe mu buryo nyabwo, maze ku bw’ibyo bakubaka inyigisho zitari ukuri. Ni ukuri ko bavuga byinshi byo mu Byaditswe Byera kandi bakigisha byinshi by’ukuri; nyamara ukuri kuba kuvanze n’ibinyoma ku buryo kuyobora ku myanzuro itari ukuri. Nyamara kubera bashobora kwinjiza Ibyanditswe mu nyigisho zabo, batekereza ko bafite umurongo ugororotse w’ukuri. Abantu benshi batigeze bamenya ibyabayeho mu itangira ry’ubutumwa bemera izo nyigisho z’ibinyoma kandi bakayoborwa mu nzira zitari iz’ukuri, basubira inyuma aho kujya mbere. Uyu ni umugambi wa Satani.UB2 89.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents