Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingorane Yo Gukoresha Ibyanditswe Mu Buryo Butari Bwo

    Satani arakora kugira ngo amateka y’ishyanga ry’Abayahudi abe yasubirwamo mu mibereho y’abavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe. Abayahudi bari bafite Ibyanditswe by’ Isezerano rya Kera, kandi bibwiraga ko babimenyereye kandi babizi. Nyamara bakoze ikosa ribabaje cyane. Ubuhanuzi bwerekeza ku kuboneka kwa kabiri kwa Kristo aje mu bwiza ku bicu bakwerekezaga ku kuza kwe kwa mbere. Bitewe n’uko atari yaraje ukurikije uko bari bamwiteze, bamuteye umugongo. Stani yari azi uburyo yabafatira mu mutego we, akabayobya kandi azabarimbuza...UB2 89.4

    Uyu Satani aracyari ku murimo ashaka gucogoza ukwizera kw’ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Hariho abantu biteguye kwakira igitekerezo gishya cyose. Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubw’Ibyahishuwe buragorekwa. Ntabwo aba bantu bazirikana ko ku gihe cyagenwe ukuri kwavuzwe n’abantu Imana yari iyoboye kugira ngo bakore uyu murimo wihariye. Aba bantu bagendaga bakurikirana intambwe ku ntambwe mu gusohora k’ubuhanuzi, kandi abantu bagiara uruhare muri uyu murimo ku giti cyabo bagomba kwakira Ijambo ry’Imana kandi bakizera ibyavuzwe n’abayobowe n’Uwiteka mu kwamamaza ubutumwa bwa marayika wambere, uwa kabiri n’uwa gatatu.UB2 90.1

    Ubu butumwa bwakiriwe kandi bugashyirwa mu bikorwa, buri gukora umurimo wabwo wo gutegurira ubwoko bw’Imana guhagarara mu munsi ukomeye w’Imana. Niba twiga Ibyanditswe kugira ngo dushimangire ukuri Imana yahaye abagaragu bayo ngo babugeze ku batuye isi, tuzasangwa ko tuvuga ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.UB2 90.2

    Ni ukuri ko hari ubhanuzi bugomba gusohora. Nyamara umurimo w’ubuyobe wagiye ukorwa inshuro nyinshi kandiuzakomeza gukorwa n’abashaka kubona umucyo mushya mu byahanuwe, kandi batangira bajya kure y’umucyo Imana yamaze gutanga. Ubutumwa bwo mu Byahishuwe 14, nibwo butumwa abatuye isi bagomba kugeragereshwa. Ni ubutumwa bwiza bw’iteka ryose kandi bugomba kuvugwa ahantu hose. Nyamara ntabwo Uwiteka aha abantu batigeze bakora umurimo we inshingano yo gutanga ubusobanuro bushya bw’ubwo buhanuzi yahaye abagaragu be yatoranyije, akoresheje Mwuka we Muziranenge, kugira ngo babusobanure.UB2 90.3

    Nkurikije umucyo Imana yampaye, uyu ni wo murio wowe mwene data F, wagerageje gukora. Ibitekerezo byawe byakiwe neza na bamwe; nyamara byatewe n’uko abo bantu badafite ubushobozi bwo kubona imiterere nyakuri y’ibyo uvuga. Basobanukiwe bike mu murimo w’Imana ugomba gukorwa muri iki gihe, kandi ntibabona aho ibitekerezo byawe byabageza ndetse nawe ubwawe ntubona aho byerekeza. Biteguye kwemera ibyo uvuga kuko babona ko biyunganye. Nyamara barayobejwe kubera ko wasobekeranyije Ibyanditswe byinshi kugira ngo wubake inyigisho zawe.UB2 90.4

    Nyamara uko siko bimeze ku bantu bazi ukuri kujyanye n’igihe giheruka cy’amateka y’iyi si. Nubwo babonako ufite ukuri kw’agaciro kenshi, banabona ko wakoresheje Ibyanditswe nabi, ukabishyira mu rwego rw’ibinyoma kandi bitahabarizwa maze ugatuma biha imbaraga ibitari ukuri kw’iki gihe. Ntushimishwe cyane n’uko abantu bamwe bemeye ibyo wanditse. Kukubwira ko inzira y’ibitekerezo wafashe ko ari iby’agaciro gakomeye atari inyigisho y’ukuri Imana yahaye ubwoko bwayo kugira ngo bwamamaze muri iki gihe, bikomereye cyane abavandimwe bawe mu kwizera bakwiringira nk’Umukristo kandi bagukunda bene ako kageni.UB2 90.5

    Umucyo Imana yampaye ni uko nawe ubwawe udasobanukiwe neza n’Ibyanditswe byera wakomanyije. Iyaba wari ubisobanukiwe, uba waramenye ko inyigisho zawe zisenya urufatiro rwo kwizera kwacu.UB2 90.6

    Muzasa wanjye, nahawe ibihamya byinshi byo gukosora abantu batangiye kuyoboka inzira ugendamo ubu. Aba bantu basaga n’abazi neza ko baobowe n’Imana, kandi basanze abagabura babwirizaga ukuri babazanira inyigigisho zabo zitandukanye. Nabwiye abo bagabura nti, “Ntabwo Uwiteka ari muri izi nyigisho; ntimuyobywe cyangwa ngo muyobye abandi. ” Mu materaniro makuru nagombye kubwira neruye ku byerekeye abantu bateshukaga inzira y’ukuri. Nkoresheje kwandika ndetse no kuvuga natanze ubu butumwa nti, “Ntimubakurikire.”UB2 91.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents