Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amarangamutima Ntagomba Gutegeka Intekerezo Zacu

    Mu by’ukuri byinshi, havanzemo ikinyoma cyemerwa mu busobanuro bwacyo bwagutse kandi kigashyirwa mu bikorwa n’abantu bafite imitima itwarwa mu buryo bworoshye. Bityo, ubwaka buzasimbura imbaraga zateguwe neza, zigatozwa neza ndetse zigatoranywa n’ijuru kugira ngo zikomeze guteza imbere umurimo ziwugeze ku musozo...UB2 13.3

    Hari akaga, atari uko gusa abantu badafite intekerezo zishikamye bazayoborwa mu bwaka, ahubwo ari uko abantu bafata ingamba bazabonera icyuho muri uku gutwarwa kugira ngo bateze imbere imigambi yabo bwite yo kwikanyiza...UB2 13.4

    Mfite umuburo nshaka guha abavandimwe banjye mu kwizera. Ni uko bakwiriye gukurikira Umuyobozi wabo kandi ntibiruke ngo bagende imbere ya Kristo. Nimureke muri iki gihe he kubaho umurimo utateguwe neza. Mwirinde ntimukoreshe imvugo ikomeye izayobora abantu bafite intekerezo zidashikamye gutekereza ko bafite umucyo utangaje uturutse ku Mana. Umuntu utwaye ubutumwa buturutse ku Mana abushyiriye abantu, agomba kwigengesera ku buryo bwose. Akwiriye guhora azirikana ko inzira igana ku kwizera kudafite ishingiro ibangikanye n’inzira yo kwizera k’ukuri...UB2 13.5

    Igihe umuntu aretse imbaraga imusunikira kugira icyo akora ndetse n’amarangamutima bigategeka imitekerereze ituje, hashobora kubaho umuvuduko ukabije ndetse n’iyo yaba agenda mu nzira nyakuri. Ugenda yihuta cyane azasanga iyo nzira igoye mu buryo bwinshi. Ntihazashira igihe kirekire atayobye ngo akava mu nzira y’ukuri.UB2 14.1

    Nta na rimwe amarangamutima yari akwiye kwemererwa gutegeka intekerezo. Hari akaga kari mu gukabya mu byo amategeko yemera, kandi n’ibyo amategeko atemera uko byagenda kose bizayobora mu nzira y’ubuyobe. Nihatabaho umurimo witondewe, ukoranywe ubushishozi n’intekerezo nzima; umurimo ukomeye nk’urutare mu kuvuga igitekerezo n’ihame iryo ari ryo ryose ndetse no mu busobanuro bwose butangwa, abantu benshi bazarimburwa. -Letter 6a, 1894. (Ibaruwa 6a, 1894)UB2 14.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents