Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Bwa Marayika Wundi

    Bityo ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu butumwa bwa marayika wa gatatu bwongeye kubwirwa abatuye isi n’undi mumarayika umurikishiriza isi ubwiza bwe. Ubu butumwa bwose burasa bugahurizwa mu butumwa bumwe bugomba kubwirwa abantu mu minsi iheruka amateka y’isi. Isi yose izashungurwa, kandi abantu bose babaye mu mwijima w’ibinyoma ku byerekeye Isabato iboneka mu itegeko rya kane bazasobanukirwa ubutumwa buheruka bw’imbabazi bugomba kubwirwa abantu.UB2 93.4

    Umurimo wacu ni ukwamamaza amategeko y’Imana n’ubuhamya bwa Yesu Kristo. “Itegure gusanganira Imana yawe” (Amosi 4:12), ni wo muburo ugomba kubwirwa abatuye isi. Ni n’umuburo kuri twe by’umwihariko. Duhamagarirwa gutura umutwaro wose ndetse n’icyaha kibasha kutwigarurira mu buryo bworoshye. Musaza wanjye, hari umurimo ugomba gukora womatanye na Kristo. Genzura neza niba inyubako yawe ishinzwe ku rutare. Ntushyire mu kaga iby’ubuzima bw’iteka ryose. Ushobora kutabaho kugira ngo ugire uruhare mu bintu biteye akaga twatangiye kwinjiramo. Nta buzima bw’umuntu n’umwe muri twe bushinganye igihe icyo ari cyo cyose. Mbese ntiwari ukwiriye kuba maso buri gihe? Mbese ntiwari ukwiye kwigenzura wowe ubwawe, maze ukibaza uti, ‘Mbese ubuzima bw’iteka ryose buzamerera bute?’UB2 94.1

    Umutwaro ukomeye wa buri muntu wari ukwiriye kuba uyu ngo, “Mbese umutima wanjye wagizwe mushya? Mbese ubugingo bwanjye bwarahinduwe? Mbese kubwo kwizera Kristo ibyaha banjye byarababariwe? Mbese navutse ubwa kabiri? Mbese mpuje n’ri rarika rivuga riti, ‘Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura?”‘ (Matayo ll:28)... Mbese waba uha ibintu byose agaciro ariko ugatakaza ibyiza byo kumenya Kristo Yesu? Mbese wumva ko kwizera ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana ari inshingano yawe? — Manuscript 32, 1896.UB2 94.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents