Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugabane Gatatu — Kwifatanya Ku Bupfapfa

    Ijambo Ry’ibanze

    Mu minsi itangira ubwo yari muri Australia (1891-1900), Ellen White yahamagariwe kugira inama umukozi wari icyamamare akaba n’ingirakamaro wakoraga mu icapiro ryacu wari warirundururiye mu bikorwa by’ishyirahamwe ryitwaga « Masonic Lodge.» Inama Ellen White yahaye uyu mwene data yatumye aca ubufatanye yari afitanye n’uwo muryango nubwo yari yarageze ku rwego rwo hejuru cyane rw’icyubahiro muri uwo muryango.UB2 96.1

    Atagize uwo acira iteka, Ellen. G. White yagaragaje Umukristo adshobora gukorera abatware babiri, cyangwa ngo yubahe abategetsi babiri. Umuvandimwe wacu wari warirunduriye mu bikorwa by’iryo tsinda ku buryo yari yarirengagije bikomeye umurimo yakoreraga itorero, yabashije gusobanukirwa ukuri koroshye kwari mu nama Ellen G. White yamugiriye kandi kwiringira ubwo butumwa kwe byarushijeho gukomera ubwo, igihe bari biherereye bombi, Madame White yamubwiye ikimenyetso gihishe cyakoreshwaga n’abagize iryo tsinda gusa. Uwo mugabo yahise areka kuba umunyamuryango w’iryo tsinda, nubwo incuro nyinshi yari yariyemeje mu buryo budakuka ko nta kintu kizahungabanya icyizere yari afitiye uwo muryango cyangwa ngo kimutere kwitandukanya nawo. Asubije amaso inyuma akareba ibyamubayeho, mu myaka yaje gukurikiraho yahamije ko ubutumwa bw’Umwuka w’ubuhanuzi bwahinduye rwose imibereho ye.UB2 96.2

    Icyo gihe ndetse no ku bigendanye n’iyi ngingo, Madame White yanditse byinshi cyane byerekeye umubano Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi bagirana n’imiryango nk’iyo. Ibi byasohotse mu nyandiko bifite umutwe uvuga ngo, “Mbese Abakristo bakwiye kuba mu miryango ikora rwihishwa?” Iyi nyandiko yasohotse mu dutabo duto duto maze ikwirakwizwa cyane muri Australia no muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko yamaze igihe kirekire itongera gucapwa. Ahangaha aka gatabo gato kongeye gucapwa uko kakabaye.UB2 96.3

    Igice cya kabiri cyako kigizwe n’inama zanditswena Ellen. G. White zerekeye inyifato Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bari bakwiye kugira imbere y’amashyirahamwe ahuza abakozi. Iyi nyandiko yasohowe mu mwaka wa 1946 ari umugabane wa kabiri w’agatabo gato kitwaga “Country Living.” (imibereho yo mu cyaro). Iyi nyandiko igaragara ahangaha idahinduka kugira ngo aabantu bahore bayiga ari nako basenga.UB2 96.4

    Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen. G. White.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents