Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 13 — Mbese Abakristo Bakwiriye Kujya Mu Miryango Ikorera Mu Ibanga?

    “Ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbes gukiranuka no gukiranirwa bayfatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa,ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti, ‘Nzatura muri bo ngendere muri bo , nzaba Imana yabo nabo bazaba ubwoko bwanjye. Nuko muve hagati ya ba bandi. Mwitandukanye niko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira, kandi nzababera so, namwe muzambere abahungu n’abakobwa, niko Uwiteka Ushoborabyose avuga’” (2Abakorinto 6:14-18).UB2 97.1

    Ntabwo itegeko ry’Uwiteka rivuga ngo, “Ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye” ryerekeje gusa ku gushyingiranwa kw’Abakristo n’abatizera Imana. Ahubwo ryerekeje ku masezerano yose aho amatsinda ayagirana ashyira hamwe mu buryo bwimbitse, kandi muri yo hagakenerwa uguhuza mu mwuka no mu mikorere. Uwiteka yahaye Abisiraheli amabwiriza yihariye kugira ngo birinde kwifatanya n’abasengaga ibigirwamana. Ntabwo bagombaga gushyingirana n’abapagani cyangwa ngo bagire ukwifatanya uko ari ko kose bagirana nabo: “Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z’amabuye bubatse,muteme, mutsinde ibishushanyo ba Ashera babaje. Kuko udakwiriye kugira iyindi Mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha ” (Kuva 34:12-14).UB2 97.2

    “Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe,kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose. Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiriye ba sekuruza banyu,... Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.” (Gutegeka kwa kabiri 7:6-9).UB2 97.3

    Uwiteka yongera kuvugira mu muhanuzi Yesaya ati: “Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. ..Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n’ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe. Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y’ubu bwoko ati, ‘Ntimuvuge ngo, ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibi byose buti ‘Baratugambaniye’. Ahubwo Uwiteka Nyiringabo abe ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya’” (Yesaya 8:9-13).UB2 97.4

    Hari abantu bibaza niba ari byiza ko Umukristo yaba mu miryango ikora rwihishwa. Nimureke abo bose bazirikane Ibyanditswe twamaze kuvuga haraguru. Niba turi Abakristo koko, tugomba kuba abakristo aho twaba turi hose, kandi tugomba kuzirikana ndetse tukumvira inama twahawe kugira ngo tube Abakristo bahuje n’urugero rutangwa n’Ijambo ry’Imana.UB2 98.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents