Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukorana N’intumwa Z’ Ijuru

    Ubwoko bw’Imana ku isi ni abakozi b’abantu bagomba gukorana n’intumwa z’ijuru kubw’agakiza k’abantu. Kristo abwira abantu bifatanyije nawe ati, “Kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo” (lAbakorinto 3:9). Imana ni umukozi ukomeye kandi utaboneshwa amaso; umuntu wese ni umukozi ucishije bugufi, uboneshwa amaso kandi uwo muntu ashobora gukora icyiza icyo ari cyo cyose ari uko gusa akoranye n’intumwa z’ijuru. Keretse gusa iyo intekerezo zimurikiwe na Mwuka Muziranenge nibwo asobanukirwa n’intumwa z’ijuru. Nubwo bimeze bityo, Satani ahora ashaka kuyobya intekerezo kugira ngo azikure ku Mana azerekeze ku muntu, kugira ngo umuntu atabasha gukorana n’Ijuru. Ayobora abantu guhanga amaso ku bihimbano by’umuntu, akayobora abantu kwiringira undi muntu, intwari yabo bakayigira umubiri kugira ngo ukwizera kwabo kutagundira Imana.UB2 98.2

    “Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega ukuntu uwo mwijima waba ari mwinshi!” (Matayo 6:22, 23).UB2 98.3

    None umucyo wacu nuhinduka umwijima, tuzabera isi umucyo dute?UB2 98.4

    Umurimo w’agakiza kacu bwite unashingiye ku buryo dukorana n’intmwa mvajuru. Imana yaduhaye imbaraga yo gukora ibyiza kandi inaduha n’ubushobozi mu by’iyobokamana. Imana yatanze Umwana wayo ngo abe impongano y’ibyaha byacu kugira ngo tubashe kungwa n’Imana. Yesu yabayeho imibereho yo kwiyanga no kwitanga kugira ngo tubashe gukurikiza urugero rwe. Yatanze Mwuka Muziranenge kugira ngo abe mu cyimbo cya Kristo ahantu aho ari ho hose hakenewe ubufasha. Akoresha abamarayika bo mu ijuru azana imbaraga mvajuru ngo zifatanye n’imbaraga zacu za kimuntu. Ariko tugomba kwemera impano y’Imana, tugomba kwihana kandi tukizera Kristo. Tugomba kuba maso, tugomba kumvira ibyo Imana idusaba. Tugomba kwiyanga kandi tukitanga kubwa Kristo. Tugomba gukurira muri Kristo binyuze mu guhora twomatanye nawe. Ikintu cyose gikura intekerezo z’umuntu ku Mana kigatuma yiringira undi muntu cyangwa gukurikiza urugero rwa kimuntu, kizatubuza gukorana n’Imana mu murimo w’agakiza kacu. Iyi niyo mpamvu Uwiteka abuza ubwoko bwe kugira isezerano iryo ari ryo ryose bugirana n’abapagani, “rye kuba nk’umutego hagati muri mwe.” (Kuva 34:12). Yaravuze ati, “Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye” (Gutegeka kwa kabiri 7:4). Iri hame rinagendanye n’ibyo kwifatanya kw’Abakristo n’abatubaha Imana.UB2 98.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents