Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mbese Imana Irubahwa?

    Ndabaza wowe unezezwa n’ayo mashyirahamwe, wowe ukunda guteranywa no gushyenga no gutera inzenya ndetse no kurya no kunywa ukavuyarara, Mbese aho uba uri kumwe na Yesu? Mbese uba ushaka gukiza ubugingo bwa bagenzi bawe? Mbese gushaka kubakiza ni wo mugambi ugutera kwifatanya nabo? Mbese babona kandi bakumva ko Mwuka wa Kristo atuye muri wowe? Mbese bigaragara ko uri umuhamya wa Kristo, ko uri umwe mu bantu badasanzwe, ugira ishyakary’imirimo myiza? Mbese bigaragara ko imibereho yawe iyoborwa n’amabwiriza y’ijuru? “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37), kandi ngo, “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 19:19)? Kuvugana n’imitima n’intekerezo by’abantu bari hafi kurimbuka, ntabwo biri mu bushobozi bw’umuntu utiyegurira Kristo burundu. Ariko se ni hehe imvugo yawe nziza kandi y’ubutyoza igaragaza ko ufite aho werekeza?UB2 100.1

    Mbese ingingo zikunda kuganirwaho muri ayo mashyirahamwe ni izihe? Ni izihe ngingo zikurura abantu kandi zikabanezeza? Mbese ntabwo ari ukunezeza iby’umubiri- kurya,kunywa no gushaka ibinezeza? Muri ayo mahuriro Kristo ntaharangwa. Nta na rimwe avugwaho. Ibyo kugendana nawe ntibyifuzwa. Ni hehe kandi ni ryari Imana yubahwa muri ayo mashyirahamwe? Ni hehe umutima wunguka ikintu na gito? Niba udakurura abo mubana ngo bakore ibyiza, aho bo ntibagukururira kujya mu bibi? Mbese icyo bizakugezaho si ukurambika umucyo w’ubugingo ari wo jambo ry’Imana, ukifatanya n’ayo matsinda maze ukajya ku rugero rwabo? Mbese utekereza ko ushobor kubona ikintu cyamara ubugingo inzara kitari ukuri kw’Imana? Mbese abntu bavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe bazanezezwa no kuba muri ibyo birori igihe Imana itari mu bitekerezo byabo byose?UB2 100.2

    Mu cyumba ayo mashyirahamwe yajyaga ateraniramo, niho abantu bagiye bahurira kugira ngo baramye Imana. Mbese mu gihe cy’isaha ya gahunda yo kuramya ushobora kwibagirwa bya bikorwa byo gushyenga no kuvuyarara ndetse no kwinezeza mu kunywa inzoga? Ibi byose Imana yabyanditse mu gitabo cyayo ko ukutirinda. Ni mu buhe buryo ibi bihura n’ukuri kw’iteka ryose? Mbese wibagirwa ko muri ibyo birori byo kwinezeza haba hari Umuhamya nk’uko yari ari mu birori bya Belushaza? Iyaba umwenda udutandukanya n’isi itaboneshwa amaso wabashaga kuzingwa, wabona Umukiza ababajwe no kubona abantu batwawe no kwinezeza barya, banywa, batwawe no guseka no gushyenga byirikana Kristo mu ntekerezo kandi ari we huriro ry’ibyiringiro by’abatuye isi.UB2 101.1

    Abantu badashobora gutandukanya umuntu ukorera Imana n’utayikorera, ashobora gukururwa n’ayo mashyirahamwe adafite aho ahuriye n’Imana, ariko nta Mukristo nyakuri ushobora kugirira amahoro ahantu hameze hatyo. Umwuka utanga ubugingo wo mu ijuru ntuharangwa. Umutima w’Umukristo uba ingumba, kandi akumva adafite guhembura kuva kuri Mwuka Muziranenge nk’uko imisozi ya Gilbowa itarangwaga n’ikime n’imvura.UB2 101.2

    Rimwe na rimwe umuyoboke wa Kristo ashobora guhatirwa kureba ibirori by’ibinezeza bibi atabihisemo, nyamara azabyitegerezanya umutima uniha. Ururimi ruhavugwa si ururimi rw’I Kanani, kandi umwana w’Imana ntazigera ahitamo amashyirahamwe nk’ayo. Igihe bibaye ngombwa ko umwana w’Imana agera mu itsinda atahisemo, nimureke yisunge Imana kandi Uwiteka azamurinda. Nyamara ntabwo agomba guhara amahame amugenga uko byagenda kose n’uko ikigeragezo cyaba kiri kose.UB2 101.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents