Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Sl IBYA KRISTO

    Ntabwo Kristo azigera ayobora abayoboke be kurahira indahiro zizabafatanya n’abantu badafitanye isano n’Imana, abantu batayoborwa n’imbaraga ya Mwuka wayo Muziranenge. Urugero rutunganye rwonyine rw’imico ni amategeko yera y’Imana, kandi ntibishoboka ko abantu bemera ko ayo mategeko agenga imibereho yabo bifatanya batishisha kandi mu rukundo rwa kivandimwe n’abantu bahindura ukuri kw’Imana ikinyoma kandi bagafata ubutware bw’Imana nk’ikintu kitagize icyo kivuze.UB2 101.4

    Hari umworera ukomeye uri hagati y’umuntu w’isi n’undi ukorera Imana mu bunyangamugayo. Ku byerekeye ingingo z”ingenzi ari zo: Imana, ukuri n’ubugingo bw’iteka ryose, intekerezo z’abo bantu bombi, impuhwe zabo ndetse n’ibyiyumviro byabo ntibihuza. Itsinda rimwe riri kwera nk’ingano zo gushyirwa mu kigega cy’Imana mu gihe irindi tsinda ari nk’urukungu rwo gutwikwa n’umriro urimbura. Ni mu buhe buryo hagati yayo hashobora kubaho guhuza ingamba n’imikorere?UB2 101.5

    “Ntimuzi yuko ubcuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushak akuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4).UB2 102.1

    “Ntawe ucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, ccyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi” (Matayo 6:24).UB2 102.2

    Nyamara tugomba kuba maso tukurinda guha intebe umwuka w’urwango no kutihanganira abandi. Ntabwo tugomba guhagarara twitaruye abandi dufite umutima usa no kuvuga tuti, “Ntimunyegere; ndera cyane kubarusha.” Ntimukikingirane ngo mwitarure bagenzi banyu, ahubwo mushake uko mwabagezaho ukuri kw’agaciro kenshi kwahiriye imitima yanyu ubwanyu. Nimureke bigaragare ko idini yanyu ari idini y’urukundo.UB2 102.3

    “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze so wo mu ijuru” (Matayo 5:16).UB2 102.4

    Ariko niba turi Abakristo, tukagira Umwuka wa wawundi wapfuye kugira ngo akize abantu bave mu byaha byabo, tuzakunda ubugingo bwa bagenzi bacu twihanganira ibinezeza byabo by’ibyaha tubaba hafi cyangwa tubahindura. Ntabwo dushobora gushyigikira inzira biyemeje twifatanya nabo, tujya mu birori byabo n’inama zabo aho usanga Imana itahawe icyicaro cy’imbere. Gukora dutyo aho kugira ngo bibazanire inyungu, icyo byazakora gusa ni ukubatera gushidikanya ukuri kw’itorero ryacu. Kubera urugero rwacu twaba tubaye imicyo y’ibinyoma iyobora abantu ku kurimbuka.UB2 102.5

    Mperutse gusoma iby’ubwato bukomeye bwambukiranyaga inyanja, ubwo byari saa sita z’ijoro bwagonze igitare burameneka bikomeye. Abagenzi bari baburimo barakanguwe ari ukugira ngo barebane ubwoba bukomeye kaga gakomeye bari barimo. Barohamanye n’ubwato ubutazongera kuboneka. Umuntu wari ubuyoboye yari yibeshye ku mucyo yagombaga kwerekezaho wari ku musozi umuyobora maze bituma abantu amagana menshi batikira mu kanya gato. Iyo twerekanye imico igaragaza Kristo nabi, tuba twerekanye umucyo w’ibinyoma, kandi byanze bikunze abantu benshi bazayoby wa n’urugero rwacu.UB2 102.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents