Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibisonga By’imana

    Mwebwe abifatanyije n’iyo miryango ikora rwihishwa, mwiringiye itsinda rizasenywa. Ntabwo mwiringira Uwiteka Imana ya Isirayeli, ngo mushake mushishikariye kumenya ubushake bwe ndetse no gukurikira inzira ye. Iyo mushora amafaranga muri ayo mashyirahamwe, mubikora mwiringiye guteganyiriza ahazaza. Mwayahaye igihe cyanyu, ibitekerezo, murayakorera kandi muyaha n’amafaranga mu gihe umurimo wa Kristo wirengagijwe. Ifaranga ryose mwishyura muri ayo mashyirahamwe riba ritandukanijwe n’umurimo w’Imana rikaba nk’iryarohamye mu nyanja. Ariko se uyu mutungo ntimwawuragijwe n’Imana kugira ngo ukoreshwe mu murimo wayo kubw’agakiza ka bagenzi banyu? Iyo muyashora ahantu adashobora kubahisha Imana cyangwa ngo yungure abantu, muba musubira mu cyaha cya wa mugaragu mubi wacukuriye italanto ya Shebuja.UB2 106.1

    Ntabwo Shebuja yari yararagije icyo gisonga kibi umutungo mwinshi, ahubwo yari itaranto imwe gusa. Ntabwo uwo muntu yashoye iyo taranto imwe kugira ngo izungure Imana; yayihishe mu gitaka, yivovota avuga ko Shebuja ari Umutware w’umunyamwaga, usarura aho atabibye kandi agahunika ibyo atagosoye. Ukwikanyiza yagaragaje ndetse no kwivovota yagize, nk’aho Imana yari kumusaba ibyo adafitiye uburnganzira, byagaragaje ko atari azi Imana cyangwa uwo yari yaratumye ari we Yesu Kristo. Ibyo yari afite byose byari umutungo w’Imana ubwayo kandi yari yarabiragijwe kugira ngo abikoreshereze Imana. Iyo avuga ati, “ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka” (Matayo 25:15), yagaragaje ko iyo talanto yari yayihawe n’Imana.UB2 106.2

    None se Shebuja yavuze iki? « Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye » (Matayo 25 :26).UB2 106.3

    Ahangaha Shebuja asubira mu magambo y’uwo mugaragu, atari uko yemera ukuri kuyarimo, ahubwo yerekana ibyo uwo mugaragu yari akwiriye kuba yarakoze ukurikije ibyo yivugiye. Mu yandi magambo, Shebuja yaravuze ati, “Nta muhati wigeze ukoresha ngo ucuruze umutungo nakuragije, kandi ngo ubone inyungu yo kwamamaza ikuzo ryanjye mu isi. “Kuki utabikije imari yawe mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyibikuje hamwe n’inyungu zayo, Nimumwake izo zahabu muzihe uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu, kuko ufite wese azongererwa,naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho. Uwo mugaragu mubi nimumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazaririra kandi bagahekenya amenyo” (Matayo 25:27-30; Bibiliya Ijambo ry’Imana). Iri somo ryahawe umuntu wese wamurikiwe n’umucyo w’ukuri.UB2 106.4

    Ntabwo dukwiriye kwibagirwa ko muri iyi si Imana yadushyize imbere igipimo kugira ngo twihitiremo ibidukwiriye mu mibereho y’ahazaza. Nta muntu n’umwe ushobora kwinjira mu ijuru afite imico yandujwe no kwikanyiza. Kubw’ibyo, Imana idushyira ku gipimo ituragiza ubutunzi bw’igihe gito kugira ngo uko tubukoresha bibashe kugaragaza niba dushobora kuragizwa ubutunzi bw’iteka ryose. Keretse gusa imibereho ya Kristo yo kwitanga nigaragarira mu buzima bwacu, niho dushobora kuba duhuje n’ijuru kandi dukwiriye kuryinjiramo.UB2 106.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents