Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 15 — Umuburo Uzumvikana

    Tugeze mu minsi iheruka amateka y’iyi si, kandi hari ubwo tudatangazwa n’ibyerekeye ubuhakanyi no kwanga ukuri. Ubu kutizera kwahindutse umurimo mwiza abantu bakora uberekeza ku kurimbuka kw’ubugingo bwabo. Hari akaga gahoraho ko kwiyoberanya kw’ababwiriza bahagarara ku ruhimbi bafite imibereho ihabanye n’amagambo bavuga; nyamara ijwi ry’umuburo no gucyaha rizahora ryumvikana kugeza ku iherezo. Abantu bahamwa n’icyaha cyo kujya mu bikorwa batari bakwiriye kujyamo, iyo bacyashwe cyangwa bakagirwa inama binyuze mu bakozi bashyizweho n’Uwiteka, ntibazumvira ubutumwa kandi bazanga gukosorwa. Bazakomeza kwinangira nk’uko Farawo na Nebukadinezari babigenje kugeza igihe Uwiteka azakuraho inzitwazo zabo maze imitima ikinangira. Ijambo ry’Uwiteka rizabageraho; ariko nibahitamo kutaryumva, Uwiteka azababaraho kurimbuka kwabo.UB2 116.1

    Muri Yohana Umubatiza, Uwiteka yiteguriyemo intumwa yo gutegurira Umukiza inzira. Yagombaga kubwira abatuye isi ubuhamya budakebakeba acyaha kandi arwanya icyaha. Igihe Luka avuga ku nshingano n’umurimo bya Yohana Umubatiza aravuga ati, “Azagendera imbere yayo mu mwuka w’ububasha bwa Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana” (Luka 1:17).UB2 116.2

    Benshi mu Bafarisayo n’Abasadukayo baje kubatizwa umubatizo wa Yohana, maze Yohana arababwira ati, “Mwa rubyaro rw’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw’Imana bwegereje? Nuko rero nk’uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze myiza yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti, ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! Ndetse n’ubu intorezo irabanguye kugira ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi. Nuko rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe. Jyewe ndababatirisha amazi kugira go mwihane, ariko nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kumukuramo inkweto. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n’umuriro. Dore afashe urutaro ngo agosore impeke azihunike mu kigega, naho umurama awucanishe umuriro utazima” (Matayo 3 :7-12). [Bibiliya Ijambo ry’Imana]UB2 116.3

    Ijwi rya Yohana ryaranguruye nk’impanda. Inshingano yari yarahawe yari iyi ngo, ” Menyesha abantu banjye ubwigomeke bwabo, bwira Abisiraheheli ibyaha byabo” (Esayi 58:l)[Bibiliya Ijambo ry’Imana] Ntiyari yarigishijwe n’abantu. Abigisha be bari Imana n’ibyaremwe. Ariko hari hakenewe uwo gutegurira Kristo inzira wavugaga ashize amanga kugira ngo atume ijwi rye ryumvikana nk’iry’abahanuzi ba kera, ahamagarire ishyanga ryasubiye inyuma kwihana.UB2 116.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents