Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yumviswe N’abantu B’ingeri Zose

    Abantu bose bagiye mu butayu kumva Yohana Umubatiza. Abarobyi batize n’abanyamusozi baturutse mu bihugu byari bikikije aho ndetse no mu turere twa hafi na kure. Abasirikare b’Abanyaroma bo mu rugo rwa Herode nabo baje kumwumva. Abayobozi b’ubwoko baje bitwaje inkota zabo kugira ngo bacecekeshe ikintu cyose cyateza imyivumbaganyo cyangwa kwigomeka. Abasoresha b’abanyamwaga baturutse mu turere tuhakikije no mu bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi haturuka abatambyi bambaye umwenda wabo. Bose bategaga amatwi nk’abatwawe ibitekerezo kandi baba Abafarisayo, Abasadukayo n’abakobanyi binangiye imitima bo muri icyo gihe, bose batahaga ihinyu bafite ryagiye kandi bafite imitima imenetse kubera gusobanukirwa n’ibyaha byabo. Nta mpaka ndende bari bakijya, nta nyigisho zirimo ubucakura bari bacyigisha bakurikiranya ingingo bava ku ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu. Nyamara imvugo nziza y’umwimerere yagaragariraga mu nteruro ngufi buri jambo ryose rikajyana n’ukuri k’umuburo ukomeye watanzwe.UB2 117.1

    Ubutumwa bw’imbuzi bwa Yohana bwari bumeze nk’umuburo wahawe Ninive ngo, “Hasigaye iminsi mirongo ine Ninive hakarimbuka” (Yona 3:4). Ab’I Ninive barihannye, bambaza Imana maze Imana yemera kuyigarukira kwabo. Bari barahawe imyaka mirongo ine y’imbabazi aho muri iyo myaka bagombaga kugaragarizamo ukwihana kwabo nyakuri ndetse no kuva mu byaha byabo. Nyamara Ninive yasubiye kuramya ibigirwamana maze ibyaha byabo birushaho kwimbika no kuba bibi cyane kurusha mbere bitewe n’uko batakiriye umucyo wari warabarasiye. Yohana yahamagariye abantu b’ingeri zose kwihana. Yabwiye Abafarisayo n’Abasadukayo ati, ‘Muhunge umujinya wenda gutera. Kuvuga ko muri urubyaro rwa Aburahamu ntacyo bibamariye na gato. Ibyo ntibizabahesha kugira amahame aboneye ndetse no kwera kw’imico. Ibitambo mutamba nta gaciro bifite keretse gusa musobanukiwe n’uwo byerekezaho, ari we Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwatakubwe ku byo Imana ibasaba maze mukurikira ibitekerezo byanyu byangiritse maze mutakaza ibyabarangaga byatumaga muba abana ba Aburahamu.’ Yohana yatunze urutoki ibitare by’aho mu butayu bwijimye bwari bumukikije byahuhagamo umuyaga maze aravuga ati, “Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu!” (Matayo 3:9).UB2 117.2

    Yohana Umubatiza yarwanije icyaha yeruye mu bantu baciye bugufi ndetse n’abo mu rwego rwo hejuru. Yabwije ukuri abami n’ibikomangoma atitaye ko bari bumwumve cyangwa baribumusuzugure. Yavugaga yerekeje ku muntu ku giti kandi yeruye. Yacyashye Abafarisayo babaga mu rukiko rukuru rw’Abayahudi kubera ko idini yabo yari ishingiye ku kwiyerekana atari ku gukiranuka kujyana no kumvira nyakuri guturuka ku bushake... Yavuganye na Herode ibyerekeye kuba yaragize Herodiya umugore we ati, ‘Amategeko ntiyemera ko ubana nawe nk’umugore wawe.’ Yamubwiye ibyerekeye igihano cyari kuzaza ubwo Imana yari kuzacira umuntu wese urubanza hakurikijwe ibyo yakoze...UB2 117.3

    “Abasoresha nabo bari baje kubatizwa, baramubaza bati, ‘Mwigisha, twebwe se tubigenze dute?”‘ (Luka 3:13). Mbese yababwiye gusiga amazu basoresherezamo? Oya, ahubwo yarababwiye ati, “Ntimugasoreshe ibirenze ibyo mwategetswe” (Luka 3:13). Niba bari abasoresha bagombaga kugira iminzani itariganya y’ukuri mu ntoki zabo. Bagombaga gukora impinduka muri ibyo bintu byarangwagamo uburiganya no kurenganya.UB2 118.1

    “Abasirikari nabo baramubaza bati ‘Naho se twe bite?’ Yohani ati, ‘Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n’ibihembo byanyu’ ” (Luka 3; 14)....UB2 118.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents