Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inkota Y’ukuri Ikora Umurimo

    Kristo nawe yavugaga atunga urutoki buri tsinda ry’abantu. Yacyashye abatwazaga bagenzi babo igitugu, abantu bari bafite irari n’urwikekwe byateraga abantu benshi kuyoba kandi bagatuma abandi benshi batuka Imana. Inkota y’ukuri yari yaragimbishijwe n’inzitwazo n’ibyo bibwiraga ko ari ukuri; nyamara Kristo we yavugaga ibintu mu mazina yabyo nyakuri. Intorezo yari ibanguriwe ku mizi y’igiti. Yohana yerekanye ko imihango yose y’idini bakoraga baramya itashoboraga gukiza ishyanga ry’Abayahudi bitewe n’uko batahanze amaso yo kwizera kuri Ntama w’Imana kandi ngo bamwakire nk’Umukiza wabo.UB2 118.3

    Umurimo nk’uwo n’ubutumwa nk’ubwa Yohana uzakomeza gukorwa muri iyi minsi iheruka. Uwiteka yagiye aha ubwoko bwe ubutumwa abunynjije mu bakozi yotoranije, kandi yifuza ko abantu bose bakumvira gucyaha n’imiburo yohereza.UB2 118.4

    Ubutumwa bwabanjirije umurimo Umwana w’Imana yakoreye mu ruhame rwa benshi bwari ubu ngo, ‘Basoresha nimwihane; Bafarisayo namwe Basadukayo nimwihane’ kuko “ubwami bw’ijuru bwegereje” (Matayo 3:2). Ubutumwa bwacu bugomba kuba ubutumwa “bw’amahoro n’umutekano” (lAbatesalonike 5:3). Nk’abantu bizera kugaruka kwa Kristo kuri hafi dufite umurimo tugomba gukora n’ubutumwa tugomba kuvuga- “Itegure gusanganira Imana yawe” (Amosi 4:12). Tugomba kuzamura ibendera kandi tugatwara ubutumwa bwa marayika wa gatatu ari bwo, ‘amategeko y’Imana no kwizera Yesu’.UB2 118.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents