Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Bugenewe Iki Gihe

    Ubutumwa dutwaye ntibugomba guca ku ruhande nk’uko ubutumwa bwa Yohana bwari bumeze. Yohana yacyashye ubusambanyi bwa Herode. Nubwo ubugingo bwe bwari buri mu kaga, ntabwo ukuri kwaburaga gusohoka mu kanwa ke. Natwe umurimo wacu muri iki gihe ugomba gukoranwa ubutungane. Abatuye ku isi muri iki gihe bagereranywa n’abari batuye ku isi igihe umwuzure wabaga. Ubugome bw’abari batuye isi y’icyo gihe buvugwa mu buryo bweruye: “Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose” (Itangiriro 6:5). Imana yarambiwe abo bantu batekerezaga ibyo kwinezeza gusa no gusaya mu bibi. Ntabwo bashakaga gukurikiza inama z’Imana yari yarabaremye, cyangwa ngo bite ku gukora ibyo ishaka. Umugayo w’Imana wari kuri bo kubera ko bahoraga bakurikiza imitekerereze y’imitima yabo bwite; kandi mu isi hari urugomo. “Kandi Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. ” “Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi. Imana ibwira Nowa iti ‘Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi’” (Itangiriro 6:6, 12, 13)....UB2 119.1

    Hari inshingano zihariye zigomba gukorwa, hari no gucyaha kwihariye kugomba kuvugwa muri iki gihe cy’amateka y’isi. Ntabwo Uwiteka azareka itorero rye ataricyashye kandi ngo ariburire. Muri iki gihe ibyaha ni ibintu bigezweho; nyamara ntibibibuza kuba ikizira mu maso y’Imana. Ibyaha birirengagizwa, bigafatwa ko byoroheje ndetse bigashakirwa inzitwazo; kandi abazana inyigisho z’ibinyoma n’intekerezo mbi zishyira urujijo mu bwenge bw’ubwoko bw’Imana zigacogoza imyumvire yabwo ku bigize amahame atunganye bakizwa amaboko yombi. Kubw’ibyo ubwenge ntibushobora kumvira inama n’imiburo yatanzwe. Umucyo watanzwe urarikira abantu kwihana, wazimiriye mu bicu byo kutizera no kwigomeka byazanywe n’imigambi y’umuntu n’ibihimbano bye.UB2 119.2

    Imana isaba kudakebakeba kuzima. Abagabura bashobora kuba batarize cyane, ariko iyo bakoze uko bashoboye bifashishije impano zabo, iyo bakora uko babonye uburyo kose, iyo ibyo bavuga biba nyumvikana kandi mu mvugo yoroheje, iyo ari abantu biyoroshya kandi bagendana ubushishozi no kwicisha bugufi bashakisha ubwenge mvajuru, bagakorera Imana babikuye ku mutima, kandi bagakoreshwa n’impamvu imwe ikomeye kurusha izindi ari yo gukunda Kristo n’abo yapfiriye, bazategwa amatwi n’abantu bafite ubushobozi n’impano byo mu rwego rwo hejuru. Mu kuri bigisha mu buryo bwo kwiyoroshya hazabamo imbaraga ikurura ababumva. Kristo niwe mwigisha mukuru isi yigeze igira.UB2 119.3

    Ntabwo Yohana yari yarigiye mu mashuri y’abigisha bakomeye b’Abayahudi, nyamara abami n’ibikomangoma, Abafarisayo n’Abasadukayo, abasirikari b’Abanyaroma n’abayobozi babo, abantu bize amategeko yose y’ubucamanza, inyaryenge, abasoresha n’injijuke bose bategeraga amagambo ye amatwi. Banyurwaga n’ibyo yavugaga byumvikanaga maze bakemezwa icyaha cyabo. Baramuzaga bati, “Tugire dute?” (Luka 3:14).UB2 119.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents