Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Hakenewe Umwete Mu Murimo

    Muri iki gihe turimo cyegereje ukugaruka kwa Kristo aje ku bicu byo mu ijuru, Uwiteka arahamagara abantu bazaba abanyamuhati kandi bagategurira ishyanga guhagarara mu munsi ukomeye w’Uwiteka. Abantu bamaze igihe kirekire biga ubwenge bwo mu bitabo ntabwo bagaragariza mu mibereho yabo uwo murimo w’ingenzi ugenewe iki gihe giheruka. Ntabwo batanga ubuhamya bwiyoroheje kandi burasa ku ntego. Mu bagabura n’abanyeshuri hari ubukeme bwo kongerwa Mwuka w’Imana. Irarika ririmo kwinginga n’umuhati riva mu mutima w’intumwa yishimye rizatera kwihana. Ibi ntibizakenera abantu bize kugira ngo babikore kubera ko bishingikiriza cyane kubyo bize mu bitabo aho kwishingikiriza ku Mana no kuri Yesu Kristo uwo Imana yatumye. Abantu bose bazi Imana nyakuri kandi nzima yonyine, bazanamenya Yesu Kristo, Umwana w’Imana w’ikinege, kandi bazabwiriza Yesu Kristo we wabambwe...UB2 120.1

    Mbese hari ushobora kwibwira ko imiburo itazagera ku bo Imana ishaka gucyaha? Abo Imana icyaha bashobora kurakara maze bagashaka kujyana abakozi b’Imana mu manza. Nyamara iyo bagenje batyo, ntabwo ari abakozi b’Imana baba bajyanye mu manza ahubwo ni Kristo ubwe wabaye ayo magambo yo gucyaha n’imiburo. Iyo abantu bashyize umurimo wa Kristo mu kaga kubw’imikorere yabo mibi, mbese ntibazumva ijwi ribacyaha? Iyaba umuntu ukora ibibi ari we byarebaga gusa maze umurimo akora ukagarukira kuri we gusa, uwo wenyine niwe wakabwiwe amagambo y’umuburo. Nyamara iyo imikorere ye yangiza umurimo ukuri kwagombye gukora maze abantu bakayoborwa mu nzira yo kurimbuka, Imana isaba ko umuburo ugera kuri benshi nk’uko ikibi cyakozwe cyabagezeho. Ubuhamya ntibuzagira imbogamizi. Amagambo yo gucyaha n’imbuzi yumvikana agira ati, “Uku ni ko Uwiteka avuga” azavugwa aturuka mu bakozi batoranyijwe n’Imana kubera ko ayo magambo adakomoka ku bantu ahubwo akomoka ku Mana yabahaye umurimo bagomba gukora. Iyo umukozi w’Imana arezwe mu nkiko zo ku isi kandi Imana ikemera ko ajya mu rubanza, ni ukugira ngo izina ry’Imana ribashe guhabwa ikuzo. Nyamara umuntu wiha gukora uyu murimo azabona ishyano. Imana isoma imigambi yacu iyo ari yo yose. Ndasaba ngo Uwiteka yigishe abavandimwe bacu kuba abanyakuri. Umurimo w’Imana washebejwe kandi wangizwa n’abantu nk’abo bawukora. Iyo rero bawukuwemo hakiri kare biba byiza ...UB2 120.2

    Imana irahamagara abantu bafite ubudahemuka bugaragara. Ntikoresha umuntu ufata impu zombi mu bikomeye. Imana yifuza abantu bazatunga urutoki igikorwa kibi cyakozwe maze bakavuga bati, « Ibi ntibijyanye n’ubushake bw’Imana. » -Letter 19 1/2, 1897.UB2 120.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents