Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 16 — Umurimo Kristo Yakoze N’uwo Dukora

    Dusoma ibya Kristo wagenze kuri iyi si yicisha bugufi kandi yiyoroshya, agirira abantu bose neza (Ibyakozwe n’Intumwa 10:38), mu mibereho ye yose yakoraga umurimo w’urukundo, ahumuriza abashavuye, agakorera abakene kandi akagorora abahetamye bagahagarara bemye. Nta hantu ho kuba yari afite muri iyi si, keretse gusa igihe incuti ze zamugiriraga neza zikamucumbikira nk’umugenzi wihitira. Nyamara yahoraga ahanze amaso ku ijuru. Yahuraga n’ibigeragezo n’ibishuko buri munsi nyamara ntiyigeze atsindwa cyangwa ngo acike intege. Yari azengurutswe n’ubugome nyamara yumviye amategeko ya Se. Yahoranaga kwihangana n’ubutwari, kandi abababaye bamwitaga intumwa y’ubugingo, amahoro n’ubuzima. Yabonaga ibyo abagabo n’abagore bakeneye kandi bose yarabararitse ati, “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba bagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30).UB2 121.1

    Mbega urugero Kristo yadusigiye rw’ibyo yakoze mu mibereho ye !. Ni bande bo mu bana be babaho nk’uko yabayeho kugira ngo baheshe Imana ikuzo? Kristo ni we mucyo w’isi kandi umuntu ukorera Shebuja neza agomba gucana itara rye arikongeje ku mibereho izira inenge ya Kristo.UB2 121.2

    Kristo yabwiye abigishwa be ati, “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshwa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira” (Matayo 5:13). Mbega uko twari dukwiriye kwigengesera kugira ngo mu byo dukora mu mibereho yacu dukurikize urugero rwa Kristo !. Nidukora ibi, ntacyo tuzaba tumariye isi: tuzaba turi nk’umunyu wakayutse...UB2 121.3

    Imana ikoresha impano zitandukanye mu murimo wayo. Ikomeza gukora umurimo ikorera itorero ryayo yifashishije ibikoresho bitandukanye. Nta muntu n’umwe ushaka kwigira umwigisha umwe rukumbi mu itorero uba akorera Imana. Umuntu uvuga ati, ‘Nshaka ko ibyanjye ari byo byumvikana gusa mu itorero nyobora,’ ntabwo aba amurikisha umucyo we kubw’ikuzo ry’Imana. Abantu batubaha abakozi bagenzi babo baba bahangana n’Imana. Kubera inyifato yabo batuma umucyo Imana ishaka ko itorero ryayo rigira utinjira muri ryo. Bagaragaza umwuka udashyigikiwe n’Imana.UB2 121.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents