Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 17 — Ubumwe N’ubwitange Mu Murimo

    Uwiteka yahisemo ko umurimo we ujya mbere unyuze mu ivugabutumwa ukamamaza ukuri kugenewe iyi minsi y’imperuka. Habayeho gushukwa kw’abantu bari bakwiriye gukanguka rwose kugira ngo babone umurimo ukomeye kandi mugari ugomba gukorwa n’abantu bafite ikimenyetso cy’Imana nk’uko kivugwa mu Kuva 31:12-18UB2 124.1

    Uwiteka yifuza ko abantu b’ibisonga by’inyangamugayo bagenzura ubugari bw’ahagomba gukorwa umurimo maze bagakoresha neza ibyangombwa bahabwa byo guteza imbere umurimo aho hantu. Imana ifite umurimo ikagira n’ishyanga rigomba gukorana nayo....UB2 124.2

    Uwiteka azorohereza ubwoko bwe mu murimo nibwitanga, kugira ngo Mwuka Muziranenge abukoreshe aho gutekereza ko bugomba gukoresha Mwuka Muziranenge. “None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igishakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe,ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?” (Gutegeka kwa kabiri 10:12,13)....UB2 124.3

    Abagabura batoranijwe n’Imana bafite umurimo w’ingenzi kandi wera bagomba gukora muri iyi si. Iherezo riri bugufi. Ubutumwa bw’ukuri bugomba kwamamazwa. Nk’abashumba b’indahemuka b’umukumbi, abagaragu b’Imana bakwiriye gutanga ubuhamya bwumvikana kandi budakebakeba. Ntihakwiriye kubaho kugoreka ukuri. Ubuntu bw’Imana nti buyobora umuntu bumutandukanya n’imbabazi n’urukundo byayo. Imbaraga ya Satani niyo ibikora. Igihe Kristo yabwirizaga, ubutumwa bwe bwari bumeze nk’inkota ityaye amugi yombi, igahinguranya intekerezo z’abantu no guhishura imigambi yo mu mitima yabo. Intumwa za Kristo z’indahemuka zizakora umurimo Kristo yakoraga. Bagomba kubwiriza Ijambo ry’Imana biyoroheje kandi bafite ukubonera n’ubudahemuka bidakebakeba. Mu magambo no mu nyigisho, abakorera Imana bagomba kuba indahemuka ku nshingano yabo. Bakwiriye kurinda abantu nk’abazababazwa. Ntabwo bagomba kuvuga ngo, “Uku ni ko Uwiteka avuga” bakoresheje amagambo ashyeshya y’ubwenge bwa kimuntu. Iyo bakoze batyo, basenya imbaraga ihoraho y’uko kuri, bigatuma kugira intege nke ku buryo kunanirwa kwemeza umunyacyaha icyaha cye. Ijambo ryose rivuzwe rishorewe na Mwuka Muziranenge rizaba ryuzuye gukangura gukomeye kubw’agakiza k’abantu.UB2 124.4

    Ntabwo kwemerwa n’Imana k’umugabura gushingiye ku kuntu yifata inyuma, ahubwo gushingiye ku buryo yita ku nshingano ye. Inzira ya Kristo igeza ku gushyirwa hejuru inyuze mu gucishwa bugufi mu buryo bukomeye. Abafatanya na Kristo mu mibabaro ye, bakagera ikirenge mu cye bafite ubutwari bazasangira ikuzo rye nawe.UB2 124.5

    Kwinjiza mu itorero abantu bemera ukuri kwinshi nyamara batarahindutse bikomeje kuba umuhati ukomeye w’umwanzi. Abakristo gito biringira ibitari ukuri ni imiyoboro Satani akoreramo. Ashobora gukoresha bamwe mu bagize itorero batahindutse kugira ngo atange ibitekerezo bye bwite kandi agwabize umurimo w’Imana. Imbaraga yabo ihindura abandi iteka ihora ku ruhande rw’ikibi. Guhinyura no gushidikanya nibyo rufatiro rw’ubugorozi bwabo, bikaba amabuye asitaza. Kubera ko bahumye amaso ntibabone gukiranuka kwa Kristo, binjiza kutizera mu itorero kandi ntibiteye ikuzo ry’Uwiteka.UB2 125.1

    Ubumwe ni imbaraga z’itorero. Ibi Satani arabizi kandi akoresha imbaraga ze zose kugira ngo aryinjizemo amakimbirane. Ashimishwa no kubona nta gushyira hamwe kuri mu bagize itorero. Ingingo ivuga ubumwe yagombye kwitabwaho cyane. Mbese ni uwuhe muti wavura ibibembe by’amakimbirane no kwitandukanya? Ni ukumvira amategeko y’Imana.UB2 125.2

    Imana yanyigishije ko tutagomba gutinda ku matandukaniro aca itorero intege. Imana itanga umuti ku ngorane y’amakimbirane. Kubwo kweza Isabato yayo, tugomba kwerekana ko turi ubwoko bwayo. Ijambo ryayo rivuga ko Isabato ari ikimenyetso kireberwaho mu gutandukanya abantu bakurikiza mategeko yayo. Kubw’ibyo abantu b’Imana bagomba kumumenya nk’Umuremyi wabo. Abantu bakurikiza amategeko y’Imana bazafatana nayo mu ntambara ikomeye yatangiriye mu ijuru hagati y’Imana na Satani. Guhemuka ku Mana bisobanuye kutemera no kwigomeka ku mahame y’amategeko y’Imana.UB2 125.3

    Ikntu cyose gifitanye isano n’umurmo w’Imana kirera kandi ku bw’ibyo kigomba kwitabwaho n’ubwoko bwayo. Inama zishingiye ku magambo y’Imana zirera. Kristo yatangiye ubugingo bwe kugira ngo isi yacumuye ibashe kwihana. Abantu buzuye umwuka wari muri Kristo bazakora nk’abahinzi b’Imana bita ku ruzabibu rwayo. Ntabwo bazapfa gukora aho babonye hose bihitiyemo. Bagomba kuba ibisonga bifite ubwenge n’abakozi b’abizerwa. Intego yabo iruta izindi iba gusohoza inshingano Kristo yabahaye. Mbere y’uko Umukiza azamurwa mu ijuru, yabwiye abigishwa be ko bagomba gutangirira i Yerusalemu maze bakajya mu mahanga yose, amoko yose, indimi zose n’imiryango yose; kandi yongeyeho ati, “Dore ndi kumwe namwe iminsi yosekugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). -Manuscript 14, 1901.UB2 125.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents