Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwerereza Kristo

    Umuntu wese wemera Kristo mu by’ukuri kubwo kwizera azagendana umutima wicisha bugufi. Ntihazabaho gushyira inarinjye hejuru ahubwo Kristo ni we uzererezwa kuko ari we ibyiringiro byacu y’ubugingo buhoraho bishingiyeho. Intumwa Pawulo yaravuze ati, “Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera” (Abefeso 2:8). Kandi ubuntu bwa Kristo buri muri twe ni bwo buduhindura abahamya be. Tubasha kuba abaneshi gusa kubw’amaraso y’Umwana w’Intama no kubw’ijambo ry’ubuhamya bwacu. Duhinduka umucyo mu itorero no mu isi kubw’imibereho igendera kuri gahunda n’ibiganiro bihesha Imana ikuzo. Iby’umwuka bigomba kugenzurwamu buryo bw’umwuka. Abanywa ku mazi y’agakiza bagashira inyota bazagaragaza ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo mu buryo bwuzuye.UB2 133.3

    Nategetswe kubwira abahamagariwe kwigisha abandi Ijambo ry’Imana ngo:Ntimikigere mushishikariza abantu kubashakiraho ubwenge. Igihe abantu baje kubagisha inama, nimubereke Kristo we uyobora imigambi y’umutima wose. Umwuka utandukanye n’uwo ushobora kuza mu murimo wacu w’ivugabutumwa. Nta bantu bagomba gukora umurimo wo kwicuzwaho ibyaha; nta muntu ugomba gushyirwa hejuru nk’umunyacyubahiro usumba bose. Umurimo wacu ni uwo gucisha bugufi kamere maze tukerereza Kristo imbere y’abantu. Amaze kuzuka, Umukiza yasezeranye ko imbaraga ye izabana n’abantu bose bari kuzagenda mu izina. Nimureke izi mbaraga n’iri zina abe ari bye byererezwa. Dukeneye guhora tuzirikana mu ntekerezo zacu isengesho rya Kristo ubwo yasabaga ko inarijye yakwejeshwa ukuri no gukiranuka. Imbaraga za Data wa twese uhoraho ndetse n’igitambo cy’Umwana we byari bikwiriye kwigwa kuruta uko byigwa. Umurimo utunganye wa Kristo wuzuriye mu rupfu rwe ku musaraba. Ni we byiringiro byacu rukumbi by’agakiza binyuze mu gitambo cye no mu murimo wo kudusabira iburyo bwa Data wa twese. Ibyishimo byacu byari bikwiriye kuba kwerereza imico y’Imana imbere y’abantu ndetse no guhimbaza izina rya Kristo mu isi. -Manuscript 137, 1907.UB2 133.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents