Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mukore Kandi Mwemere Ibihembo Mugenerwa

    Buri muntu wese asabwa gukora umurimo Imana yamushinze. Dukwiriye kuba dufite ubushake bwo gukora imirimo mito, umuntu agomba gukora, tugateza inzira nto dufitemo ibigomba gukorwa. Niba izo ari zo nzira zonyine zihari, twari dukwiye gukorana ubudahemuka. Umuntu upfusha ubusa amasaha, iminsi ndetse n’ibyumweru bitewe n’uko adashaka gukora umurimo ubonetse uko waba woroheje kose, uko gupfusha igihe ubusa azabibazwa imbere y’Imana. Niba yumva ko nta cyo yakora bitewe n’uko adashobora kubona ibihembo yifuza, nimureke atuze maze atekereze ko uwo munsi umwe afite ari uw’Uwiteka. Ni umugaragu w’Uwiteka bityo ntabwo agomba gupfusha igihe ubusa. Nimureke atekereze atya ati, “Nzakoresha icyo gihe ngira icyo nkora kandi nzatanga ibyo nunguka byose kugira ngo nteze umurimo w’Imana imbere. Sinzitwa inkorabusa.”UB2 142.4

    Iyo umuntu akunda Imana kuyirutisha byose, kandi agakunda bagenzi nk’uko yikunda, azahagarika kubaza imishahara, niba icyo ashobora gukora kimwungura byinshi cyangwa bike. Azakora umurimo kandi yemere ibihembo ahabwa. Ntabwo azashyiraho urugero ashingiraho yanga umurimo we kubera ko adashobora kwishingikiriza ku mushahara munini atekereza ko yahembwa.UB2 142.5

    Iman igenzura imico y’umuntu ishingiye ku mahame agenderaho mu mikorere ye igihe akorana na bagenzi be. Niba amahame akoresha mu mirimo y’ibisanzwe ari amahame adatunganye, n’ubundi ayo mahame azazanwa mu murimo w’ibya Mwuka akorera Imana. Iyo mikorere yamubayeho akarande yinjira mu mibereho ye yose y’ibya Mwuka. Niba ufite ishema ryo kwikorera wowe ubwawe ukorera ibihembo bito, korera Umutware mukuru; tanga ibyo wunguka bijye mu mutungo w’Uwiteka. Tanga ituro ryo gushimira Imana kuba yararinze ubugingo bwawe. Ariko ntukabe imbura mukoro mu buryo ubwo ari bwo bwose. Manuscript 156, 1897.UB2 142.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents