Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Wukwirive Kubuzwa Gukora Ibviza N’Uko Yakererewe

    Imana n’abamarayika bayo bagirira neza imbabare n’abanyabyaha. Wiyegurire Imana, uzashyikirana n’abo mu ijuru. Bazakugirira impuhwe. Igihe ibintu byo ku isi bizaba bikuweho, abakumirizi bo ku marembo y’ijuru bazakwakira.IyK 181.2

    Iby’umuntu akoresha yunganira abandi bizagira ingaruka nziza. Umuntu uhora akurikiza inama za Kristo azabona mu bikari by’Imana abo yagiriye neza n’abo yitangiye. Abacunguwe bazabora banezezwa no kwibuka abagize uruhare mu byo kubahesha agakiza. Ijuru rizaryohera abagize icyo bakora cyo gukiza abantu.IyK 181.3

    Uwo mugani ufite icyo wigisha abantu bose. Buri gihe tuba dufite uburyo bwo guhesha abantu agakiza. Bitinde bitebuke, ijwi umuntu atabasha kuninira rizavuga riti “Murikira ibyo nakubikije.” Suzuma witonze. Ku ruhande rumwe rw’umunzani ushyireho Yesu n’abo yacunguye, ku rundi ruhande uhashyire ibyo isi ikuruza abantu. Na none ku ruhande rumwe ushyireho igihombo cyo kubura umutima wawe n’iy’abo wari guhesha agakiza ; ku rundi ruhande, ku bwawe no ku bwabo, uhashyire ubugingo bungana n’ubw’Imana. “Mbese umuntu byamumarira iki gutunga ibyo mu isi byose ariko akanyagwa ubugingo bwe ?” Mariko 8 :36.IyK 181.4

    Ubucuti buruta ubwo ku isi bwose ni ukubana n’abo Kristo yacunguye. Kandi amagambo y’ishimwe aruta gushimwa kose ni ukuzumva Umukiza avuga ati “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe.” Matayo 25 :34.IyK 182.1

    Abapfushije ubusa ibyo Kristo yababikije, aracyabaha uburyo bwo kuronka ubutunzi budashira. Aravuga ati «Mwidodere imifuka idasaza, ubutunzi budashira bwo mu ijuru. «Luka 12 :33. «Wihanangirize abatunzi .... ngo bakore ibyiza , babe abatunzi ku mirimo myiza. « 1 Timoteyo 6:17,18.IyK 182.2

    Mubitse ubutunzi bwanyu ku ntebe y’ubwami y’Imana. Murebe ko mufite umugabane ku butunzi bw’akataraboneka bwa Kristo.IyK 182.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents