Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Dufite Amahirwe Yo Gufasha Abakeneye Ubufasha Bwacu Bose

    Umuntu wese ubabaye akwiriye gufashwa nta witaye ku myizerere y’idini arimo. Aho urwangano rwahawe intebe kubera amadini, urukundo rukwiriye kumenagura ibyo bitekerezo byo kwihenda maze rukarehereza abantu ku Mana.IyK 188.2

    Dukwiriye kwita ku bakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, no kubashakira icyabahesha umunezero. Duturanye n’abantu bakeneye ko twagira icyo dukora cyo kubafasha, no kubabwira amagambo yo kubarema umutima. Hari abapfakazi bakeneye kunganirwa, n’imfubyi Kristo yashinze abantu be ngo bazakire nk’izo Imana yabaragije. Babasha kuba abo utazi cyangwa se ukabona badashimishije; nyamara ni umutungo w’Imana, kandi kuri Yo bafite agaciro gakomeye. Ibisonga by’Imana bishinzwe bene abo bantu. Imana iravuga iti: “Muzabazwa abo bantu.”IyK 188.3

    Hariho benshi bahisha ko bashonje. Abo bashobora gufashwa n’ijambo ryiza cyangwa se kwibuka kubagirira neza. Abandi bafite ubukene bukomeye kandi ntibamenye ko hari icyo bakennye. Abantu benshi ntibiboroheye kumenya ko bakeneye gukizwa. Ntibizera Imana habe ngo baranayiringira. Benshi muri bo bashobora kugerwaho gusa mu bikorwa by’ubugiraneza. Bakeneye kugaburirwa no kwambikwa, kugira ngo babone urukundo rwa Kristo.IyK 189.1

    Abenshi bari mu buyobe bumva bafite isoni, kandi baba bageze aho basa n’abatagifite ibyiringiro. Mureke bene abo batewe inkunga bafatwe ukuboko, nk’uko mukuru wa Petero yamufashe ukuboko igihe yarohamaga. Mubabwire amagambo yo kubatera ibyiringiro kugira ngo atume biringira Imana, kandi ahembure urukundo rwabo. Umuvandimwe wawe urwaye mu by’iyobokamana aragukeneye, nk’uko nawe wigeze gukenera urukundo rw’umuvandimwe wawe. Umuntu nk’uwo akeneye kumva amagambo y’umuntu w’inararibonye wigeze kuba umunyantegenke nka we, ubasha kumujyirira impuhwe. Kumenya intege nke zacu bigomba kudufasha kugira ngo twunganire ukeneye gufashwa. Tumukomeze nk’uko natwe Imana yadukomeje.IyK 189.2

    Gusabana n’Umukiza uhoraho bishoboza ubwenge bw’umuntu n’ibitekerezo bye gutsinda kameremuntu. Mubwire uwo muntu wahabye iby’Imana ishobora byose. Izamwunganira. Kwiringira amategeko y’isi cyangwa imbaraga zayo (ibintu bitabasha kumva ubitakambira), ntacyo bimaze. Umuntu akeneye gufata ikiganza cy’ufite ubushyuhe, kandi akiringira ufite umutima wuzuye ubugwaneza. Mutere umuntu nk’uwo gutekereza ko Imana ihora iri hafi ye. Mutume atekereza ko Imana ibabara iyo umuntu akoze icyaha, kandi ko ihora irambuye ukuboko ivuga iti “Niyisunge imbaraga zanjye ... ndetse niyuzure nanjye. “Yesaya 27:5. Abamarayika bari iruhande rwa wa Musamariya wunganiye inkomere. Bityo rero Abamarayika bahora iruhande rw’abunganira bagenzi babo. Mubagaruremo intege mufatanije na Kristo.IyK 189.3

    Kristo yemera ko duhura n’imbabare n’abari mu byago, kugira ngo ducike ku kwihugiraho. Ashaka ko twagira imibereho nk’iye, y’impuhwe n’ubugwaneza n’urukundo. Iyo twakiriye Kristo, tuba twemeye ko atwigisha kuzatura mu rurembo rw’Imana.IyK 190.1

    Iyo dufatanije n’abo mu ijuru tukiri ku isi, tuba twimenyereje kuzabana nabo mu ijuru. Abamarayika bazakira abatarabayeho imibereho yo “gukorerwa, ahubwo yo gukorera abandi.” (Matayo 20:28). Muri uwo mushyikirano w’akataraboneka tuhigira iby’umunezero w’iteka, bifurebye muri iki kibazo ngo: “Mugenzi wanjye ni nde?”IyK 190.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents