Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 28 - Uko Imana Ihemba Abagaragu Bayo

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 19:16-30; 20:1-16; Mariko 10:17-31; Luka 18:18-30).

    Abayuda basaga n’abatakireba ubuntu bw’Imana bahawe ari nta kiguzi. Abigisha babo bigishaga ko abantu bakwemerwa n’Imana babanje kugira icyo bakora. Kristo atari yabacira umugani w’abahinzi, hari icyabaye cyatumye abagezaho ayo mahame y’ukuri.IyK 191.1

    Umutegetsi w’umusore yaje yiruka asanga Yesu aramuramutsa ati “Mwigisha mwiza, nakora iki cyiza kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Umukiza aramubwira ati “unyitira iki mwiza? “Umwiza ni umwe gusa. Ni Imana. “Ni nk’aho aba yaramubwiye ati iyo ujya kumenya ko ndi mwiza, uba unyakiriye nk’umwana w’Imana uhagaze mu cyimbo cyayo. Yesu arakomeza ati “Niba ushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.” Amategeko y’Imana ni yo agomba kuba ishingiro by’ibikorwa byose.IyK 191.2

    Mu mvugo idakebakeba Kristo yerekana ko ubugingo bushingiye ku kumvira amategeko. Uko Imana yashakaga ko umuntu wo muri Edeni yumvira muri byose, agakiranuka, agakurikiza amategeko meza y’ Imana, atunganye kandi y’ubutabera, ni ko ishaka yuko n’umuntu wo muri iki gihe cy’isezerano ry’ubuntu agenza.IyK 191.3

    Uwo musore abwiwe ngo: “Witondere amategeko,” yarashubije ati “Ni ayahe?” Kristo yavuze menshi yo mu mugabane wa kabiri w’amategeko cumi, nyuma ayabumbira muri rimwe ati “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Umusore yarashubije ati: “Ayo yose narayitondeye, none icyo nshigaje ni iki? ” Ku bwo guca urubanza rwa kimuntu, yibwiye ko afite imico itagira amakemwa. Nyamara yari afite ubwoba buhishwe, atinya yuko ahari atikiranuye n’Imana. Icyo ni cyo cyatumye abaza ati «icyo nshigaje ni iki?” Kristo aramusubiza ati “Niba ushaka kuba intungane koko, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ubitse ibintu by’igiciro kinini mu ijuru, maze uze unkurikire. ” Umuntu wihugiraho aba yica amategeko. Yesu yasuzumye uwo musore ngo arebe ko yihugiraho. Yari yaroroye ikigirwamana; yari yaragize iby’isi imana ye. Yavugaga ko yitondeye amategeko, ariko ntiyakundaga Imana n’abantu. Ntiyakoraga ibihuje n’amahame yo mu ijuru.IyK 191.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents