Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikibazo Gikunda Kuvuka

    Kuki hari benshi bavuga ko bizera ijambo ry’Imana, ariko ingeso zabo ntizihinduke nziza? Usanga bagifite inarijye, bakirakazwa n’ubusa, bihutira kuvuga menshi, birata, mbese ugasanga basa n’abatigeze bamenya ukuri. Impamvu iragaragara ni uko batihannye ngo bahinduke. Ntibigeze bashyira igitubura mu mitima yabo kugira ngo gikore umurimo wacyo. Imibereho yabo yerekana ko batigeze imbaraga ya Kristo ishobora guhindura ingeso. “Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.” Abaroma 10:17. Ibyanditswe Byera ni igikoresho gikomeye mu guhindura ingeso. Iyo ijambo ry’Imana ryizwe neza kandi rigakurikizwa, rikorera mu bitekerezo by’umuntu rikamuvanamo ibishakwe byo gukiranirwa. Mwuka Muziranenge amwemeza icyaha, maze mu mutima we hagashibuka kwizera gukorera mu rukundo rwa Kristo, kuko ari rwo rutuma dusa na we. Noneho Imana ikabona kwemera kudukoresha. Iyo imbaraga idukoreramo imaze kuba nyinshi, ituma duhaguruka tukamenyesha n’abandi ukuri twamenye.IyK 38.3

    Ntitugakabye kwera kw’ijambo ry’Imana ngo tuvuga ko ari nta handi ryakwigishirizwa hatari ku ruhimbi. Rigomba kugezwa ku bantu aho baba bari hose. Icyo gitubura kizakora buhoro buhoro maze akamaro kacyo kagaragare hanyuma.IyK 39.1

    Abantu bikunda bagakunda n’amafaranga babaho imibereho yo gushaka ubutunzi no kwinezeza gusa. Ariko umuyoboke wa Kristo we ntakwiriye kurangazwa n’ibyo. Agomba kwanga inarijye, kugira ngo ashobore kwitangira umurimo wo gukiza imitima. Gukunda Kristo bimurutira byose, maze akifuza Kristo kuruta uko yifuza ibinezeza byose byo mu isi.IyK 39.2

    Igitubura cyiza ntikivamo kwigomeka, kwiyemera no kwishyira imbere. Urukundo rukomoka mu ijuru ntirwikunda kandi ntiruhindagurika. Ntirwihimbaza. Ufite ubuntu bw’Imana ntakundira abandi ko bamusingiza, ahubwo abakundira ko Kristo yabatanzeho byinshi. Nubwo imigambi ye, amagambo ye, cyangwa se ibikorwa bye byakwakirwa nabi, ariyumanganya agahora. Yicisha bugufi, agahora yiringira imbabazi n’urukundo rw’Imana gusa.IyK 39.3

    Ubuntu bwa Kristo bumumaramo ubukana kandi bugahindura ijwi rye. Guhinduka kwe kugaragarira mu magambo meza y’ikinyabupfura avuga akomeza bagenzi be. Imibereho ye igira impumuro nziza.IyK 40.1

    Iyo Kristo ari mu mutima agaragara mu maso y’abamukunda bakomeza amategeko ye. Ukuri kubagaragaramo nk’inyandiko; maze impumuro nziza yo mu ijuru ikabatamaho. Bahinduka abagwaneza nyabo, kandi bakagira urukundo rurenze urwa kimuntu.IyK 40.2

    Igitubura cy’ukuri kw’ijambo ry’Imana gitunganya ibikocamye, umunyabugugu agahinduka umunyabuntu. Gihumanura ibihumanye. Uwari ufite kamere ya kimuntu akagira kamere ivuye ku Mana. Kuva ubwo umuntu agatangira kubahira Imana mu ngeso ze. Iyo habayeho guhinduka kumeze gutyo, abamarayika baranezerwa bagatera indirimbo z’ibyishimo, kandi Imana igashimishwa n’imitima ikora ibyo gukiranuka.IyK 40.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents