Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 12 - Amasengesiio Atabura Gusubizwa: Usaba Arahabwa

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 11:1-13).

    Kristo ntiyikundaga, ahubwo mu mibereho ye yose ku isi yazirikanaga abandi akanabasabira. Buri gitondo yagiraga igihe cyo gushyikirana n’Imana kugira ngo abashe gukwiza umucyo wo mu ijuru mu bantu. Umutima we n’iminwa ye byasesekaragamo ubuntu n’imigisha ku bavuganaga na we. “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo; inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe.” Yesaya 50:4.IyK 61.1

    Umunsi umwe abigishwa ba Yesu basanze asenga aranguruye ijwi, maze imitima yabo iranyurwa. Nuko arangije, baratangara bati, “Mwami, twigishe gusenga.”IyK 61.2

    Igisubizo cye ni uko yabasubiriye mu isengesho ry’Umwami wacu nk’uko yari yararibigishirije ku musozi w’umugisha. Maze mu mugani abasobanurira icyigisho yashakaga kubagezaho ati, “Ni nde muri mwe ufite inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwira ati mugenzi wanjye, nzimanira imitsima itatu, kuko inshuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ndafite icyo nyizimanira; uwo mu nzu akamusibiza ati, windushya; namaze kugarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. Ndababwira yuko n’ubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari inshuti ye, ariko kuko amutitirije, biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose. ” Luka 11:5-8.IyK 61.3

    Uwo muntu umusaba ashobora kumugarukaho kenshi. Ibyo abiterwa n’uko akeneye umutsima! Umushyitsi we arananiwe kandi arashonje akeneye gufungura. Amaherezo arahabwa icyo akeneye atahe anezerewe.IyK 62.1

    Mu buryo nk’ubwo abigishwa bagombaga gusaba Imana imigisha. Bashinzwe guhererekanya uwo mutsima w’ubugingo mu bantu. Bishoboka ko ibihe byinshi bahuraga n’ibibarushya, ariko bagombaga kwihanganira ibibarushya bagaha umutsima w’ubugingo abawusonzeye, kandi nabo ubwabo bakumva bibashimishije.IyK 62.2

    Bagombaga kwakira ibyo kurya by’umwuka, bitabaye ibyo bari kugeza aho isoko yabo ikama ntibabe bakigira icyo batanga. Ntibagombaga kugira uwo basezerera atagaburiwe. Uwo muntu inshuti yagendereye mu gicuku nta byokurya yari afite, ariko ntiyatereye iyo yarahagurutse asanga umuturanyi we ubifite aramwinginga kugeza ubwo yamuhaye ibyo akeneye. None se mubona ko Imana izabura guha abagaragu bayo ibyo bakeneye mu murimo wayo?IyK 62.3

    Uwo muturanyi wikunda ntiyerekanye neza imico y’Imana. Yatanze ibyo asabwe kugira ngo abone uko yiruhukira. Ariko Imana yo ishimishwa no gutanga. Yifuza guha abayisanga bose bizeye. Iduhera kugira ngo natwe duhe abandi maze tugire ubuntu nk’uko ibutugirra. Kristo aravuga ati “mbese ni nde muri mwe ufite umwana yamusaba umutsima, akamuha ibuye? Cyangwa ifi, akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Mwuka Muziranenge abamumusabye? ” Luka 11:11-13.IyK 62.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents