Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbuto Zanizwe N’Amahwa

    “Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa; abo nibo bumva iryo jambo, maze amaganya y’iyi si, n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza byabinjira mu mitima, bikaniga iryo jambo ntiryere.”IyK 15.1

    Kenshi imbuto y’ubutumwa bwiza igwa mu mahwa, kandi iyo umuntu adacitse ku mibereho ya kera y’icyaha ngo ameneshe ubutiriganya bwa Satani bumuve mu mutima, amaherezo ayo mahwa arakura agahinduka ikimera cyica ingano.IyK 15.2

    Nk’uko amahwa amera mu butaka ubwo ari bwo bwose, ni ko n’ibyaha bibasha kwaduka mu mutima w’umuntu uwo ari we wese. Amahwa ntakenera kubagarwa, ariko ubuntu bwo bugomba kwitabwaho nk’uko umuntu yufira imyaka.IyK 15.3

    Amahwa n’ibitovu bihora byiteguye kumera, kandi iyo Mwuka Muziranenge adakoreye mu mico y’umuntu ubudahwema, ingeso ze za kera zirigaragaza. Iyo amahwa atemwe gusa ntarandurwe arongera agakura amaherezo akazarenga ku myaka. Nk’uko Mariko yabitugejejeho, Yesu yavuze yeruye yuko ibintu bizanira ubugingo akaga, ari amaganya y’iyi si, ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza. Ibyo ni byo biniga iryo jambo, bikica iyo mbuto y’umwuka yakuraga. Ubugingo ntibwongera kubona ibyo kurya biturutse kuri Kristo, bityo iyobokamana rigapfa.IyK 15.4

    “Amaganya y’iyi si.” Abakene batinya guhora bifuza maze bikabongerera imibabaro n’imitwaro basanganywe. Abakire bo batinya icyabahombya bagakena. Benshi mu bayoboke ba Kristo bashidikanya impuhwe ze. Kubw’ibyo Kristo ntashobora kwikorera imitwaro yabo batayizanye ku birenge bye. Imiruho y’ubu bugingo ituma bahunga Umukiza yabo mu cyimbo cyo kumwisunga.IyK 15.5

    Benshi babogamira ku butunzi bw’igihe gito. Imbaraga zabo zose bazirundurira mu kwikungahaza, maze bakitandukanya n’Imana. Icyakora ikutunezeza ni uko ‘’tutari ibyangwe mu by’umwuka”, n’ubwo twe tuhirimbana dutyo.” Abaroma 12:11.IyK 16.1

    Dushobora kuba abacuruzi mu buryo butarimo icyaha, ariko usanga benshi bahugira mu bucuruzi bwabo cyane ku buryo babura igihe cyo gusenga cyangwa se kwiga Bibiliya. Usanga bidashoboka ko imbuto y’iryo jambo yera, kuko ubugingo buba buhugiye ku by’isi.IyK 16.2

    Abantu benshi bashinzwe gukorera abandi, haba ubwo bahugira muri ibyo bakibagirwa kwiyegurira Imana. Bibagirwa ko Kristo yavuze ati,“Ntacyo mubasha gukora mutamfite.” Yohana 15:5. Bagenda badafite Kristo kandi ingeso mbi y’inarijye ikarushaho kubagaragaraho. Imirimo yabo myiza ihumanywa no guharanira icyubahiro’’Bashimishwa n’ubutunzi.” Kenshi abafite ubutunzi bw’isi bakunda gukoresha aya magambo ngo: ‘Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.” Gutegeka 8:17. Ubutunzi bwabo butuma bimika inarijye. Babura umutima wo gukunda Imana no gufasha bagenzi babo. Babona ko ubutunzi ari bwo bubasha kubahesha agakiza. Ubutunzi bukoreshejwe butyo buhesha Satani umwanya mu mibereho ya nyirabwo.IyK 16.3

    “Irari ry’umubiri.” Hari akaga mu guharanira ibyo kwinezeza. Ingeso zose mbi zica intege imbaraga z’umubiri, kandi zituma ibitekerezo bihunikira cyangwa se bigatera ikinya ibitekerezo by’iyobokamana. 1 Petero 2:11.IyK 16.4

    ‘Irari ryo kwifuza ibindi.” Ibyo bintu ubwabyo nta kibi kibirimo,ahubwo ikintu cyose giteshura umuntu ku Mana kiba ari umwanzi w’ubugingo bwe. Iyo umuntu agifite ibitekerezo bya gisore, aba afite ikigeragezo cyo kwimika inarijye. Iyo abonye atunganiwe n’iby’isi ararikiye, bituma arushaho kubyirunduriramo wese, maze akirengagiza ibikwiriye ingeso nziza. Bityo ukabona umuntu arajya imbere ariko mu buryo butemewe n’ijambo ry’Imana.IyK 16.5

    Ababyeyi bagomba gufasha urubyiruko kugira ngo rugire uburere bwiza. Nyamara ni kangahe ababyeyi bamwe bashishikazwa cyane no kurundaniriza abana babo ubukungu bw’isi! Bishakira amazu y’ibihome mu mijyi bakayakoreramo iby’isi bishakiye. Bene ibyo bituma ibitekerezo n’imibereho y’umuntu bibyira. Amahirwe yo kuba abaragwa b’ubugingo bahoraho bayagurana inyungu z’iby’isi.IyK 17.1

    Ababyeyi benshi bashimishwa no gushyigikira abana babo mu ngeso zo gukundana n’abo badahuje ibitsina. Babemerera kujya mu birori no mu mbyino mbi z’isi; ndetse bakabaha n’amafaranga y’ingendo kugira ngo babone uko binezeza. Ibyo bituma urubyiruko rurundukira mu byo kwinezeza, kugeza ubwo bihinduka akamenyero mu buzima bwabo. Bimenyereza ingeso mbi zo kwiyonona zituma batagera ku bukristo bushyitse.IyK 17.2

    Haba ubwo n’itorero risa n’irishyigikiye kwikunda no kwinezeza. Iyo hari amafaranga agomba gusonzoranywa, usanga amatorero menshi agwa mu gicumuro cyo guciririkanya, no kugeranjura ingero cyangwa amasezerano batanze, maze bagasa n’abashyira ku rusimbi. Kenshi usanga itorero rihindura amazu yerejwe gusengerwamo Imana ahantu h’ibirori, aho banywera, aho guhahira, n’aho gucururiza ndetse n’ah’ibitaramo. Ibyo byose bikurura ingeso zo kwikunda, umururumba, no kwirata.IyK 17.3

    Ababyeyibenshi bahitamo gutura mumujyi bibwirako banezeza abana babo; ariko amaherezo bicuza by’impitagihe ifuti rikabije bakoze imijyi irarushaho guhinduka nka Sodomu na Gomora. Imikino irangaza abantu irarushaho kwiyongera. Bamwe bahora muri za sinema mbi, ikinamico mbi, gusiganwa kw’amamodoka, urusimbi, isindwe, n’ibyo kunezeza umubiri.IyK 17.4

    Abasore babyirohamo amaherezo baba imburamukoro mu buzima. Bagahinduka abapagani n’ibinaniramana. Bamwe bashobora kwimenyaho ubugoryi bakihana. Nyamara baba bamaze gukomeretsa ubugingo n’ubwenge bwabo bwo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Ntibihutira kugira amakenga ngo bategere amatwi ijwi rya Mwuka Muziranenge cyangwa se kwirinda imitego ya Satani. Amaherezo umunezero wabo uhinduka kurimbuka k’ubugingo bwabo bwo muri iyi isi n’ubwo mu isi izaza.IyK 17.5

    Twaraburiwe ngo: “Ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we.” 1 Yohana 2:15. “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si.” Luka 21:34. N’intumwa Pawulo yanditse amagambo ameze nk’ayo ayobowe na Mwuka Muziranenge ati, “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.” 1 Timoteyo 6:10.IyK 18.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents