Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Impano Yo Kwishimira Ubuzima

    Umubiri ukwiriye gufatwa neza mu by’isuku no mu byo kuyoborwa na Mwuka w’Imana, kugira ngo impano zacu zikoreshwe ibikomeye. Kudakoresha neza imbaraga z’umubiri, bituma tutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, maze bigacamo kabiri igihe dushobora gukoreramo umurimo Imana yadushinze gukora. Ingeso mbi, gukererwa, no gushimisha irari tugereza ku buzima, ni byo bituma duhinduka abanyantegenke. Kwirengagiza imyitozo ngoraramubiri, no kunaniza umubiri n’ibitekerezo, bituma imbaraga ikoresha umubiri igabanuka.IyK 168.4

    Abakenya imibereho yabo batyo, baba bakora icyaha cyo kwiba Imana, kandi bakaba bibye na bagenzi babo. Uburyo bwo guhesha abandi umugisha buba buciwemo kabiri. Imana itubaraho igicumuro kubera ingeso zacu zigira nkana, zikagomwa isi ibyiza.IyK 169.1

    Imana ni yo yashyizeho amategeko agenga umubiri nk’uko ari yo yashyizeho amategeko cumi, (ari yo mategeko ngengamuco).IyK 169.2

    Itegeko ry’Imana ryandikishijwe urutoke rwayo kuri buri gatsi kumva, kuri buri muhore no ku bwenge bwose Imana yahaye umuntu. Gukoresha nabi umubiri wacu ni ukwica iryo tegeko.IyK 169.3

    Isano iri hagati y’umubiri n’iby’iyobokamana ikwiriye kwitabwaho cyane imuhira, kimwe no mu ishuri. Abantu bakwiriye kumenya uko umubiri wabo uteye bakamenya n’amategeko awugenga. Umuntu wica amategeko y’umubiri we yijijisha, aba acumuye ku Mana.IyK 169.4

    “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero za Mwuka w’Imana, uri muri mwe, uwo mufite, wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. ” 1 Abakor. 6:19.IyK 169.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents