Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imibereho n ‘umurimo bya Madame E.G White

    Ellen G. Harmon na mwene nyina bavutse ari impanga ku munsi wa 26 Ugushyingo, mu mwaka wa 1827. Bavukiye i Gorham, Maine, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igihe Ellen Harmon yari amaze imyaka cyenda y’ubukuru, yagize impanuka y’umwana utagira ubwenge biganaga wamuteye ibuye. Urwo ruguma rukomeye rwo mu maso rwari hafi kumwica maze rumusigira ubumuga bwatumye adashobora gukomeza kwiga.IZI1 20.4

    Igihe yari amaze imyaka cumi n’umwe y’ubukuru yeguriye Imana umutima we, hashize igihe gito abatirizwa mu nyanja umubatizo wo kwibizwa maze yakirirwa kuba Umukristo mu itorero ry’Abametodisiti.IZI1 21.1

    Yagiye mu materaniro y’Abadiventisiti i Portland, Maine, ajyanye n’abandi bo mu rugo rw’iwabo, yemera burundu ibyo kuza kwa kabiri kudatinze kwa Kristo, kwabwirizwaga na William Miller na bagenzi be, nuko ategereza yiringiye kugaruka k’Umukiza.IZI1 21.2

    Mugitondo kimwe cy’Ukuboza mu 1844, igihe yari ariho asengana n’abandi bagore bane, imbaraga y’Imana yamujeho. Bwa mbere yararabiranye apfa ku by’isi, hanyuma mu byo yahishuriwe by’umugani yabonye urugendo rw’Abadiventisiti bajya mu Rurembo rw’Imana, abona n’ingororano y’abakiramutsi. Uwo mukobwa w’imyaka cumi n’irindwi atekerereza abizera bagenzi be b’i Portland ibyo yeretswe n’ibyabikurikiye afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi. Nuko ahabwa umwanya, atekerereza Abadiventisiti b’i Maine ibyo yeretswe, n’abo mu bihugu bya hafi.IZI1 21.3

    Muri Kanama 1846 Ellen Hannon, yarongowe na James White umugabura, (umupasitoro) w’umusore w’Abadiventisiti. Mu myaka 35 yakurikiyeho, imibereho ya Madame White yomatanye n’iy’umugabo we bakorana umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa kugeza ubwo yapfuye ku itariki ya 6 Kanama 1881. Bagenze henshi ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. babwiriza kandi bandika, batera imbuto kandi bubaka, bashyira ibintu kuri gahunda kandi bayobora.IZI1 21.4

    Igihe n’igerageza byagaragaje uburyo urufatiro Pasitoro James White na Madame White na bagenzi babo bashyizeho rwari rugari kandi rukomeye, n’uburyo bubakanye ubwenge kandi neza. Ni bo bayoboye Abadiventisiti bubahiriza Isabato mu byo gutangiza umurimo wo gucapa ibitabo mu mwaka wa 1849 na 1850, no mu byo gushyira mbere urugaga rw’itorero bafite gahunda ishikamye y’amafaranga y’itorero mu myaka ya 1856-1859. Ibyo byasohojwe no guhangwa kw’Inteko Nkuru Rusange y’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu mwaka wa 1863. Hagati mu myaka ya 1860 m ho umurimo wacu w’ubuvuzi watangiye, kandi umurimo ukomeye w’uburezi bw’idini watangiye mu itangira ry’imyaka ya 1870. Inama yo kugira amateraniro makuru y’umwaka yagiwe mu mwaka wa 1868. Kandi mu 1874 ni ho Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bohereje intumwa yabo ya mbere mu bihugu bya kure.IZI1 21.5

    Ayo majyambere yose yayoborwaga n’inama nyinshi zatangwaga mu mvugo cyangwa mu nyandiko, Imana izigiriye ubwoko bwayo ibinyujije kun Madame E.G. White.IZI1 22.1

    Ubutumwa bwinshi bwa kera bwanditswe mu buryo bw’urwandiko umuntu yandikira undi, cyangwa mu buryo bw'Inyandiko y'Ukuri kw’Uba, ari cyo cyabaye ikinyamakuru cyacu cya mbere. Byarinze bigeza mu mwaka wa 1851 Madame White yohereje igitabo cye cy’impapuro 64 zanditsweho, cyitwa Imibereho ya Gikristo n’Inama bya Ellen G. White muri Make.6 A Sketch of Chritian Experience and Views of Ellen G. WhiteIZI1 22.2

    Guhera mu mwaka wa 1855 hakomeje gucapwa udutabo duto twinshi, agatabo kose kitwa “Ibihamya by’Itorero.” 7Testimonies for the Churuch Utwo dutabo twarimo ubutumwa bwo kwigisha no guhana Imana yahoraga itoranyiriza koherereza ubwoko bwayo, ngo bubaheshe umugisha, bubahane kandi bubayobore. Kugira ngo utwo dutabo twahoraga tubazwa tuboneke twigishe abantu, twongeye gucapwa mu mwaka wa 1885 mu bitabo bine bifatanijwe, hamwe n’indi mizingo y’ibitabo yabonetse guhera mu mwaka wa 18891990 byose biba imizingo cyenda y'Ibihamya by ‘Itorero.IZI1 22.3

    Kwa White havutse abana bane. Umuhungu w’imfura Henry yabayeho ageza ku myaka y’ubukuru 16, agahungu k’agahererezi Herbert kapfuye kamaze amezi atatu kavutse. Abahungu babiri bo hagati Edson na William babayeho kugeza ubwo babaye abagabo, kandi buri wese yakoranye umwete umurimo w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Madame White yitabye guhamagara kw’Inteko Nkuru Rusange ajya i Burayi ku mpeshyi y’umwaka wa 1885. Yamazeyo imyaka ibiri akomeza umurimo mushya wari ugitangira kuri uwo mugabane w’isi. Yatuye i Basel mu Busuwisi, azerera henshi ho mu Burayi bw’iburengerazuba, n’ubwo hagati n’ubwo mu majyaruguru, ajya mu materaniro makuru y’itorero kandi abonanira n’abizera mu materaniro yabo.IZI1 22.4

    Nyuma y’imyaka ine Madame White asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite imyaka 63 y’ubukuru yitaba guhamagara kw’Inteko Nkuru Rusange, afata ubwato ajya muri Australia. Yabayeyo imyaka cyenda, afasha mu byo guhanga no gukomeza umurimo, cyane cyane mu by’uburezi n’ubuvuzi. Madame White yasubiye muri Leta Zunzu Ubumwe za Amerika gutura mu ruhande rw’iburengerazuba i Saint Helena, i Kaliforuniya, Aho ni ho yabaye kugeza apfuye mu mwaka wa 1915.IZI1 23.1

    Mu gihe kirekire cy’imyaka 60 Madame White yakozemo muri Amerika. Hiyongeraho imyaka 10 yakoze hakurya y’inyanja. Ugereranyije, yahawe ubutumwa mu iyerekwa incuro 2000, kandi kubera umuhati udacogora yagiraga agira inama abantu ku giti cyabo, amatorero, amateraniro mu ruhame, n’inama z’Inteko Nkuru Rusange, byagize uruhari runini cyane mu iterambere ry’uyu murimo ukomeye. Umurimo wo guha abantu bose ubutumwa Imana yamuhaye ntabwo wigeze urambikwa hasi.IZI1 23.2

    Ibyo yanditse byose biteraniye hamwe bisaguka impapuro ibihumbi ijana. Ubutumwa yandikaga bwagezwaga ku bantu mu nzandiko yabandikiraga we ubwe, mu binyamakuru by’itorero ryacu byandikwaga buri cyumweru no mu bitabo bye byinshi. Ibyo yavugaga byabaga ari ibyerekeye ku mateka ya Bibiliya, imibereho y’Umukristo ya buri munsi, iby’ubuzima buzira umuze, iby’uburezi, iby’umurimo wo kubwiriza ubutumwa, n’izindi ngingo zikwiriye. Byinshi mu bitabo bye mirongo inc na bitandalu byacapwe mu ndimi zikomeye zo ku isi kandi ibitabo byabyo uduhumbagiza byamaze kugurwa.IZI1 23.3

    Ubwo Madame White yari amaze imyaka 81 y’ubukuru yambukanyije igihugu kinini cya Amerika ubwa nyuma ajya mu iteraniro ry’Inteko Nkuru Rusange mu mwaka wa 1909. Imyaka 6 yari isigaye y’ukubaho kwe yayimaze asoza inyandiko ze. Ageze ku musozo w’ubuzima bwe, Madame White yanditse aya magambo: “Ubugingo bwanjye niburamuka bubayeho cyangwa butabayeho, ibitabo nanditse bizakomeza bivuge, kandi umurimo wabyo uzakomeza ujye mbere kugeza ku mperuka.”IZI1 23.4

    Madame White yaguye iwe ku itariki ya 16 Nyakanga, 1915, apfa afite ubutwari budacogora kandi yiringiye Umucunguzi we maze ashyingurwa iruhande rw’umugabo we n’abana be mu irimbi ry’i Oak Hill i Battle, muri Leta ya Michigan.IZI1 24.1

    Madame White yashimwaga kandi akubahwa n’abakozi bagenzi be n’itorero, n’abo mu muryango we kuko yari umubyeyi witanze kandi yari umukozi w’umunyamwete, w’inyangamugayo, ukorera idini adacogora. Yerekanye ubwe yuko ari intumwa, ifite ubutumwa bw’Imana bwo kubwira ubwoko bwayo. Ntabwo yigeze abwira abandi ngo babe ari we bareba, cyangwa ngo agire ubwo akoresha impano ye kumubonera amafaranga cyangwa kuyabonera abantu. Imibereho ye n’ibyo yari afite byose byeguriwe umurimo w’Imana.IZI1 24.2

    Umwanditsi w’igazeti ya buri cyumweru ya rubanda rwose8lyi gazeti yitwaga “The Independent” yanditse iby’urupfu rwe mu igazeti yo ku itariki ya 23 Kanama, 1915, yarangirishije ubusobanuro bwerekeye imibereho ye ikiranuka aya magambo ati: “Yari umukiranutsi rwose mu byo yizeraga no mu byo yahishuriwe. Imibereho ye yari ibikwiriye. Ntiyerekanye ubwibone mu by’umwuka, kandi ntiyashakaga irari ribi. Yagize imibereho kandi akora imirimo ikwiriye umuhanuzikazi.”IZI1 24.3

    Mu myaka mike yabanjirije gupfa kwa Madame White, yashyizeho inama y’Abarinzi igizwe n’abagabo bayobora bo mu itorero, abasigira ibitabo yanditse, abategeka yuko babihaweho inshingano yo kubirinda no gukomeza kujya babicapa. Ni ibiro by’Inteko Nkuru Rusange biri muri Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariho abakuru b’itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi baba. Iyo nama ihagarikira ibyo gukomeza gucapa ibitabo bya E.G. White mu Cyongereza kandi igatuma byandikwa byose cyangwa mo bimwe mu zindi ndimi. Bamaze kwandika kandi ibyo bakubiye hamwe byinshi byari mu magazeti n’ibyandikishijwe intoki, byerekeye ku byo Madame White yigishaga. Iki gitabo na cyo cyahawe abantu bitegetswe n’iyo nama.IZI1 24.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents