Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko abandi bazi madame Ellen G White

    Abantu bamwe bamaze kumenya imibereho ya Madame White idahwanye n’iy’abandi y’uko ari intumwa y’Imana, barabajije bati: “Mbese yari umukungu, cyangwa se yari umukene? Hari ubwo yigeze amwenyura?IZI1 25.1

    Madame White yari umubyeyi w’umunyamutima. Yari umugore w’urugo witonda. Yari umunyebambe ukunda gucumbikira abashyitsi, kenshi yakiraga abantu bacu mu rugo rwe. Yari umuturanyi ukunda gufasha abandi. Yan umugore utuje, ufite ingeso zinezeza, umugwaneza mu migirire no ku ijwi. Nta hantu mu mibereho ye wamusanganye mu maso hijimye, yajingije, ababaye. Umuntu yageraga imbere ye akumva aguwe neza. Ahari uburyo bwiza cyane bwo kumenya Madame White neza ni ukugera iwe mu mwaka wa 1859, ari wo mwaka wa mbere yahoraga abara ibyo akoresheje ku munsi, iminsi yose.IZI1 25.2

    Tubona yuko kwa White babaga ku rugabano rwa Battle Creek, mu kazu gatoya kari ahantu hagari cyane ho guhinga imirima, hari ibiti bike by’amatunda, inka n’inkoko, kandi hari n’ahantu abahungu bakorera kandi bakahakinira. Icyo gihe Madame White yari amaze imyaka 31 y’ubukuru. Umukambwe White yari amaze 36. Ubwo bari bafite abana b’abahungu batatu mu rugo rwabo, bafite imyaka y’ubukuru umwe ine, undi icyenda n’undi afite cumi n’ibiri.IZI1 25.3

    Twabasha kandi kubona mu rugo rwabo umukobwa w’umukirisitokazi mwiza wakoraga umurimo wo gufasha mu by’imirimo y’imuhira, kuko ibihe byinshi Madame White atabaga imuhira. Madame White yakoraga imirimo y’imuhira, yo guteka, akoza ibintu akumesa kandi akadoda. Mu yindi minsi yajyaga ajya mu nzu y’icapiro aho yabonaga ahantu hari ituza ho kwandikira. Iyindi minsi tumusanga mu murima, atera uburabyo n’imboga, ubundi kandi akagemura imbuto z’uburabyo agaha abaturanyi be. Yagambiriye kugira imuhira ahantu hanezeza ab’urugo rwe uko ashobora kose kugira ngo abana bajye bahora batekereza iwabo ko ari ahantu umuntu yakwifuza kuba kuruta ahandi hose.IZI1 25.4

    Madame White yari umuntu uzi guhaha abyitondeye, abaturanyi be banezezwaga no kujyana na we kugura ibintu mu maduka, kuko yari azi ibiciro. Nyina yari umugore w’umunyabwenge cyane kandi yari yarigishije abakobwa be ibyigisho by’ingirakamaro byinshi. Yamenye yuko ibintu bikozwe mu gikene ari byo bimara iminsi kuruta ibintu by’ubwoko bwiza by’igiciro cyinshi.IZI1 26.1

    Isabato yaberaga abana umunsi unezeza kuruta indi minsi yose y’icyumweru. Nta cyabuzaga ab’uwo muryango kujya mumateraniro yo kubwiriza, kandi iyo Bwana na Madame White babaga badafite inshingano yo kubwiriza, bicaranaga n’ab’urugo rwabo mu rusengero mu gihe cyo kubwiriza. Igihe cyo kurya ku manywa habagaho amasahani atoranyijwe atakoreshwaga mu yindi minsi, kandi hanyuma iyo habaga habaye umunsi mwiza, Madame White yajyanaga n’abana mu ishyamba, cyangwa ku nkengero y’uruzi, maze bakitegereza ubwiza bw’ibyaremwe, kandi bakiga iby’Imana yaremye. Iyo habaga haramutse umuvumbi cyangwa imbeho, yateranyirizaga abana hamwe bagakikiza umuriro mu nzu maze akabasomera kenshi ibintu yabaga yabonye hirya no hino ubwo yabaga yaragiye mu rugendo. Bimwe byo muri ibyo bitekerezo hanyuma byacapwaga mu bitabo kugira ngo abandi babyeyi babashe kubisomera abana babo.IZI1 26.2

    Icyo gihe Madame White ntiyari ameze neza cyane, ibihe byinshi yajyaga arabirana ku manywa, ariko ibyo ntibyamubuzaga gukomeza imirimo ye y’urugo n’umurimo yakoreraga Uwiteka. Hashize imyaka mikeya, mu 1863, yeretswe ibyerekeye kugira umuze muke no kurwaza abarwayi. Yeretswe mu iyerekwa imyenda ikwiriye yo kwambarwa, ibyokurya bikwiriye kuribwa, n’akamaro k’ibikino byiza no kuruhuka, n’akamaro ko kwiringira Imana kugira ngo tugire imbaraga n’umubiri ufite umuze muke.IZI1 26.3

    Umucyo wavuye ku Mana werekeye ku byokurya, no konona umubiri kw’inyama wakuyeho rwose igitekerezo cya Madame White ubwe yuko inyama, ari ibyokurya by’ingirakamaro ku magara y’umuntu no kumutera imbaraga. Uwo mucyo w’ibyo yeretswe warasiye mu bwenge bwe yigisha umukobwa wafashaga mu byo kuringaniza ibyokurya by’ab’urugo ko azajya ahereza ibyokurya bifite akamaro gusa, byoroheje biturutse ku mpeke, ku bubemba, ku mata, ku rukoko, no ku magi. Hari amatunda menshi.IZI1 27.1

    Igihe ab’urugo bazaga ku meza, habonetse ibyokurya byinshi, bikwiriye umubiri ariko nta nyama. Madame White yararikiye inyama, ntiyashaka ibindi byokurya, nuko ahitamo kuva ku meza kugeza ubwo yagarutse ashaka kurya ibyokurya byoroheje. Ikindi gihe cyo kurya kigeze bigenda bityo na none, ariko ibyokurya byoroheje ntibyamushishikaje. Hanyuma bongera kuza ku meza. Hari ibyokurya by’ubwoko bworoheje nk’uko yeretswe mu iyerekwa ko ari byo byiza birusha ibindi gutera umuze muke n’imbaraga no gukura. Ariko yari asonzeye inyama yari yaramenyereye. Ariko kandi ubwo yari azi ko inyama atari ibyokurya birushije ibindi kuba byiza. Atubwira ko yashyize ibiganza bye ku gifu, maze akibwira aya magambo ati: “Ushobora gutegereza kugeza ubwo ubasha kuiya umutsima.”IZI1 27.2

    Ntibyatinze, Ellen White yishimira ibyokurya byoroheje, kandi ku mpamvu z’uko yahinduye ibyokurya bye, ubuzima bwe bwaguwe neza muri ako kanya, kandi ugereranyije, yagize ubuzima bwiza. Uko ni ko bigaragara yuko Madame White yari afite ibimurushya dufite twese. Yagombye gutsinda irari mu mibereho ye ubwe nk’uko natwe dukwiriye kuritsinda. Ubugorozi bw’iby’umuze muke bwabereye ab’umuryango wa White umugisha ukomeye, nk’uko bwawubereye imiryango ibihumbi byinshi y’Abadiventisiti ku isi yose.IZI1 27.3

    Hashize igihe gito, hanyuma y’iyerekwa ryerekeye ubugorozi bw’iby’umuze muke, kandi mu rugo rwa White bamaze guhitamo uburyo bworoheje bwo kuvura abarwayi. Bwana na Madame White bahoraga bahamagarwa n’abaturanyi babo ibihe byinshi mu gihe babaga barwaye ngo babafashe babavure, kandi Uwiteka yahaye umugisha cyane imirimo bakoraga. Ubundi abarwayi bazanwaga iwabo maze bakarwazwa neza kugeza ubwo bakira rwose.IZI1 27.4

    Madame White yishimiraga ibihe byo kuruhuka no gukina, ari mu misozi, cyangwa ku kiyaga, cyangwa ahadendeje amazi. Igihe yari acagashije imyaka y’ubuzima bwe, atuye hafi y’icapiro ryitwaga Pacific Press ryari mu ruhande rw’iburengerazuba bwa Amerika, yagambiriye kumara umunsi wose aruhuka kandi akina. Madame White hamwe n’urugo rwe n’ab’urugo rw’abamufasha bararitswe n’ab’umuryango w’inzu y’icapiro nuko aherako yemera uko kurarikwa. Umugabo we yari iburasirazuba akora umurimo w’itorero. Urwandiko Madame White yamwandikiye ni rwo tubonamo uko byagenze.IZI1 28.1

    Bamaze kwishimira ibyokurya baririye ku nkengero, bose bagiye mu bwato bugendagenda mu kigobe cya San Francisco. Umwerekeza w’ubwato yari Umukristo wo mu itorero, kandi icyo gicamunsi cyari icy’umunezero. Hanyuma bagambirira kujya mu nyanja rwagati. Ellen White yanditse asobanura uko byagenze ati:IZI1 28.2

    “Imiraba yari yasheze, maze duteraganwa mu buryo butumereye neza cyane. Mu ntekerezo zanjye numvaga binejeje, ariko sinagize uwo ngira icyo mbwira. Byari byiza cyane ! Ibijojoba by’amazi byatwirohagaho. Umuyaga wari ukase inyuma y’irembo ry’icyambu, kandi nta cyo nigeze kwishimira mu buryo nk’ubwo mu kubaho kwanjye.”IZI1 28.3

    Hanyuma yitegereza amaso y’umwerekeza agenzura, n’ uburyo abari mu bwato bari biteguye kumvira amategeko ye, maze yitegereje abona:IZI1 28.4

    “Imana ikomereje imiyaga mu biganza byayo. Itegeka amazi. Turi udutotsi gusa hejuru y’amazi magari, maremare y'inyanja ya Pasifika; ariko abamarayika bo mu ijuru boherejwe kurinda ,ubu bwato butoya bunyura mu miraba. Yoo, mbega imirimo itangaje y’Imana ! Iri kure cyane y’ubwenge bwacu ! Iyo irebye rimwe yitegereza amajuru asumba ayandi ikabona n’imuhengeri h’inyanja.”IZI1 28.5

    Madame White yari yaramaze guhitamo kujya ahora anezerewe. Igihe kimwe yaravuze ati “Mbese hari ubwo mwigeze kumbona nijimye, nihebye, nganya? Mfite kwizera kumbuza ibyo. Ni ukudasobanukirwa neza n’igitekerezo cy’ukuri cy’ingeso ya Gikristo n’umurimo wa Gikristo, bitera gukora ibyo... Gukorerana Yesu ubushake, ubikuye ku mutim bitera idini y'umunezero. Abakurikiza Kristo cyane rwose ntibahinduka ubwire.IZI1 29.1

    Hanyuma mu kindi gihe yaranditse ati “Mu bundi buryo batekereje yuko umunezero uhindagurwa n“ingeso za Gikristo ariko ibyo ni ifuti. Ijuru ni ryo munezero wose.” Kandi yavumbuye yuko iyo umwenyuye, kumwenyura kurakugarukira; iyo uvuze amagambo y’ubugwaneza, nawe uzavugwa amagambo y'ubugwaneza.IZI1 29.2

    Nyamara hariho ibihe yababaraga cyane. Igihe kimwe nk’icyo cyamugezeho ariho akigera muri Australia yari agiye gufashayo mu murimo.IZI1 29.3

    Yararwaye cyane byenda kumara umwaka, maze arababara cyane. Yabujijwe kuva ku buriri bwe igihe kinini kandi yasinziraga amasaha makeya gusa nijoro. Ibyo byamubayeho yabyandikiyeho incuti ye mu rwandiko ati:IZI1 29.4

    Igihe nabonaga bwa mbere ndi umuntu utagira kivurira, narababaye cyane kuko nambutse inyanja ngari. Kuki ntari muri Amerika? Nagize igihe mpisha mu maso hanjye mu byahi byo ku buriri maze nkarira cyane. Ariko sinatinze muri ayo marira menshi. Naribwiye nti: Elina G. White we, Uravuga iki? mbese ntiwaje muri Australia bitewe n’uko wiyumvisemo yuko ari inshingano yawe kujya aho Inteko Nkuru ibonye ko ari byiza cyane kuri wowe jujya ? Mbese si ko wajyaga ugenza ?IZI1 29.5

    Ndavuga nti: “Ni koko.”IZI1 29.6

    ” None se kuki wiyumvamo ko waretswe maze ugacogora ? Uwo si umurimo w’umwanzi se ? Ndavuga nti : “Nizera ko ari uwe !” Nihanagura amarira vuba uko nshoboye kose, maze ndavuga nti : “Birahagije. “Sinzongera kureba ahijimye ukundi. Nakira cyangwa se ngapfa, ndagije ubugingo byanjye uwamfiriye.IZI1 29.7

    “Nuko hanyuma nizera yuko azatunganya byose, kandi muri iki gihe cy’amezi munani yo kubura uko ngira sinigeze niheba cyangwa nshidikanya. Ubu, ibi mbibona ko ari umugabane w’inama ikomeye y’Uwiteka, kubwo kugirira neza ubwoko bwayo buri muri iki gihugu, n’abari muri Amerika, kandi no kungirira neza nanjye. Simbasha gusobanura impavu cyangwa uburyo bwabyo, ahubwo ndabyizera. Kandi nejejwe n’imibabaro yanjye. Nshobora kwiringira Data wa twese wo mu ijuru. Sinzashidikanya urukundo rwe.”IZI1 30.1

    Ubwo Madame White yan iwe i Kalifornia mu myaka cumi n’itanu iheruka y’ukubaho kwe, yarushagaho kuba umukecuru. Ariko yanezezwaga no gukora umurimo mu isambu ntoya yahingwaga, no kugirira neza imiryango y’abamufashaga gukora umurimo we. Umurimo we tuwubona mu byo yanditse, ibihe byinshi yatangiraga mu gicuku saa sita y'ijoro ariyo ikigera, kuko yaroreraga hakiri kare. Iyo haramukaga umunsi mwiza, yajyaga kuzembagira mu gihugu ho gato iyo atabaga afite imirimo myinshi, agahagarara akaganira n'umugore iyo hagiraga uwo abona mu murima cyangwa ku rubaraza rw’inzu anyuze iruhande. Rimwe na rimwe yabonaga abakennye ibyokurya n'imyambaro maze akajya iwe akareba utuntu abaha. Hashize imyaka amaze gupfa akajya yibukwa n’abaturanyi be bo mu gikombe yari atuyemo yuko yari umugore ufite imvi wahoraga avuga iby'urukundo rwa Yesu.IZI1 30.2

    Igihe yapfaga yan agifite bikeya bimaze umuntu ubukene ngo abone uko yifata. Ntiyabwiye abandi kuba ari we bafatiraho icyitegererezo, kuko yari Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi umwe wo muri twe, wiringiraga ineza y'Umwami wazutse kandi akajya agerageza gukora umurimo Umwami yamushinze akiranutse. Uko ni ko yageze ku iherezo ry’ubugingo bwe adakenyutse, afite ibyiringiro mu mutima we, akiranuka mu mibereho ye ya Gikristo.IZI1 30.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents