Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibipimo bikwiriye umuhanuzi nyakuri agenzuzwa

    Ibindi bigeretse kuri ibyo bipimo bine bikomeye bya Bibiliya, ni uko Uwiteka yatanze ibyo guhamya byumvikanisha neza yuko uwo murimo aba ari We uwuyoboye. Bimwe muri ibyo ni ibi:IZI1 43.1

    1. Igihe cy’ubwo butumwa. Hari ibyo ubwoko bw’Imana bukennye by’umwihariko, maze ubwo butumwa bukaza mu gihe bukenewe rwose, nk’uko byabaye mu iyerekwa rya mbere rya Madame White.IZI1 43.2

    2. Kamere ikwiriye y’ubutumwa. Ibyo Madame White yahishuriwe mu iyerekwa byari iby’agaciro gakwiriye, bihura n’ubukene bubikwiriye. Nimurebe uburyo inama z’ibihamya zidufasha neza mu mibereho yacu ya buri munsi.IZI1 43.3

    3. Ishusho ikwiriye y’ubutumwa bw’iby’umwuka. Ubwo butumwa ntibubamo amanjwe cyangwa amagambo asanzwe, ahubwo bugira umugambi ukomeye kandi w’icyubahiro. Ururimi buvugwamo ni urw’icyubahiro cyane.IZI1 43.4

    4. Uburyo iyerekwa ryatangwaga. Iyerekwa ryinshi ryagendanaga n’ibimenyetso biba ku mubiri nk’uko byavuzwe mu bice bitangira by’iyi nteruro. Uko Madame White.yameraga igihe yerekwaga kumeze nk’uko abahanuzi ba Bibiliya bameraga. Nubwo ibi atari igipimo, ni igihamya cyo mu bihamya bindi.IZI1 43.5

    5. Iyerekwa ryari ibintu by’ukuri, bitari ugukekeranya. Mu iyerekwa Madame White yarabonaga, akumva, akagira ibyo akoraho, kandi akumva inyigisho zivuye ku bamarayika. Iyerekwa ntawarisobanura ngo ryabaga mu ihubi cyangwa ngo ryari irikekeranijwe.IZI1 43.6

    6. Madame White ntiyakururwaga n’abamuzengurutse. Yanditse ibyerekeye umwe, ati: “Utekereza yuko abantu bagize icyo batwara ubwenge bwanjye. Niba meze ntyo, sinkwiriye guhabwa umurimo w’Imana.”IZI1 43.7

    7. Imirimo ye yamenyekaniraga ku byo yakoraga icyo gihe. Abari mu itorero babanaga kandi bagakorana na Madame White, n’abandi benshi babaga hanze y’itorero bari bazi yuko Madame White ari Intumwa y’Imana by’ukuri. Ababaga hafi ye cyane bizeraga cyane guhamagarwa kwe n’umurimo we.IZI1 44.1

    Ibyo bipimo bine ni byo bihamya byumvikana neza Uwiteka yabihaye ubwoko bwe kugira ngo biringire ubutumwa n’intumwa, biduhamiriza yuko uwo murimo ari uw’Imana kandi ukwiriye kwiringirwa nta gushidikanya.IZI1 44.2

    Ibitabo bya E.G. White byinshi byuzuyemo inama n’inyigisho bifitiye itorero agaciro gahoraho. Ibyo bihamya naho byabaga ari ibya bose cyangwa iby’umuntu yitumiye ubwe ku b’ingo no ku bantu umwe umwe, bidufitiye umumaro muri iki gihe. Ibyerekeye iyo ngingo Madame White abivuga atya ati:IZI1 44.3

    “Kuko imiburo n’inyigisho byatangiwe mu bihamya kubw’umuntu umwe, nta kabuza byavugiwe na none abandi benshi, batari bavuzwe. Muri ubu buryo, nabonye mfite inshingano yo gucapa ibihamya by’umuntu umwe kugira ngo bigirire itorero ryose umumaro... Nta nzira nziza iruseho yo kugaragarizamo akaga n’ibibi muri rusange, n’inshingano abakunda Imana bose kandi bakurikiza amategeko yayo bafite, iruta iyo gutanga ibi bihamya.”IZI1 44.4

    Gusoma ibihamya kugira ngo ubone urwitwazo rwo guciraho bene Data iteka ni amafuti. Ibihamya nta bwo bikwiriye kuba ubuhiri ngo uhate mwene Data na mushiki wacu kureba ibintu nk’uko tubireba. Hariho ibintu, umuntu akwiriye kwikiranura n’Imana ubwe.IZI1 44.5

    Ibihamya bikwiriye kwigirwa gushaka ibyigisho by’urufatiro biboneka mu mibereho yacu muri iki gihe. Ubutumwa, bumwe bwatangiwe kuba imiburo cyangwa se ubwo gucyaha bigenewe igihe runaka cyangwa ahantu runaka, nyamara ibyo byigisho bikwiriye abantu bose, mu gihe cyose babukwiriye. Imitima y’abantu ku isi ni kimwe; ibirushya umuntu umwe kenshi usanga ari byo birushya n’undi. Madame White yacyashye umuntu wakoze nabi agira ati: “Imana yagambiriye gukosora benshi.”IZI1 44.6

    “Yeruye amafuti ya bamwe kugira ngo abandi baburirwe.”IZI1 45.1

    Madame White ubwo yari ageze hafi y’iherezo ry’ubuzima bwe yatanze iyi nama agira ati: “Ijwi ry’Imana rivugira mu Mwuka wayo Wera rihora rituzaho rikatuburira, kandi rikatwigisha... Igihe n’ikigeragezo ntibyagize ubusa ibyigisho byatanzwe. Ibyigisho byatanzwe mu minsi ya mbere y’ubutumwa bikwiriye kugundirwa kuko ari ibyo gukurikizwa mu minsi y’imperuka.IZI1 45.2

    Inama zikurikiyeho zavanywe mu bitabo byinshi bya madame Ellen G. White ariko cyane cyane mu bitabo byitwa “Ibihamya by’Itorero” kandi ahantu bidashobokera Abakristo bo mu itorero gucapa ibitabo byinshi ku rugero rukwiriye, ibi bitabo birimo ingingo zo gutekerezwaho kandi zifasha itorero cyane. Umurimo wo gutoranya no gutuganya izo nama wakozwe n’inama nini, ikorera munsi y’Inama y’Abarinzi b’Ibitabo bya Ellen G. White, bahawe inshingano yo kurinda no kwagura mama y’Umwuka w’ubuhanuzi. Ibyo byatoranyijwe kenshi biba bigufi kandi bikabamo amagambo akwiriye y’ibyigisho by’urufatiro, maze ibyigisho byinshi bigashyirwamo.IZI1 45.3

    “Mwizere Uwiteka Imana yanyu, mubone gukomezwa; mwizere n’abahanuzi bayo. Mubone kugubwa neza.” 2 Ngoma 20:20.IZI1 45.4

    Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White.

    Washington, D.C.

    Ku wa 22 Nyakanga, 1957.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents