Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusabana na Kristo no kumvikana ubwacu biturinda akaga kose.

    Ab’isi bishimira yuko Abakristo batumvikana. Kutizera birabashimisha. Imana ishaka yuko ubwoko bwayo buhinduka. Gusabana na Kristo no gusabana ubwacu ni ho tubasha kubonera amahoro gusa muri iyi minsi y’imperuka. Nimutyo twe gukundira Satani kuvuga itorero ryacu ngo: “Nimurebe uko aba bantu bahagaze munsi y’ibendera rya Kristo bangana. Ntacyo dukwiriye kubatinyira ubwo bakoreshereza imbaraga zabo gusubiranamo kuruta kurwanya imbaraga zanjye.”IZI1 60.2

    Umwuka Wera amaze kumanukira abigishwa ba Yesu, bagiye kwamamaza Umukiza wazutse. Bifuje ikintu kimwe gusa, ko abantu bahabwa agakiza. Bishimiye umubano bagiranye n’abera. Bari abagwaneza, abitonda, abiyanze, bemeye kwitangira ukuri. Gushyira hamwe kwabo kwa buri munsi ni ko kwahishuye urukundo Kristo yari yarabategetse guhishura. Amagambo n’imirimo byo kutikunda ni byo bashyirishijeho umwete wo kubyutsa urwo rukundo mu mitima y’abandi.IZI1 60.3

    Abizera bari bafite urukundo rwuzura imitima y’intumwa Umwuka Wera amaze kuzimanukira. Bari bakwiriye gukuza amajyambere bafite kumvira kwemera itegeko rishya, ngo: “Nk’uko nabakunze, mu be ari ko na mwe mukundana.” (Yohana 13:34). Uko ni ko basabanye na Kristo cyane kugira ngo babashishwe gusohoza ibyo ashaka. Imbaraga y’Umukiza wabashaga kubatsindishiriza abikoresheje gukiranuka kwe yari ikwiriye kubahirizwa.IZI1 61.1

    Ariko Abakristo bo mu itorero rya mbere batangiye gushakashakanamo amafuti. Bizimba, ku mafuti, baha akito kunegurana k’ubugizi bwa nabi, baheba mu maso h’Umukiza, kandi babura n’urukundo rukomeye yahishuriye abanyabyaha. Bashimikiriye imihango igaragarira amaso bita cyane ku nyigisho z’uko kwizera, barushaho kuba inkazi mu kunegurana kwabo. Bagize umwete wo guciraho abandi iteka, maze bibagirwa ibicumuro byabo. Bibagiwe icyigisho cyerekeye urukundo rwa kivandimwe Kristo yari yarigishije. Kandi igiteye agahinda kuruta byose, ni uko babuze ubwenge bwo kumenya icyo bahombye. Ntibarakamenya yuko umunezero n’ibyishimo bitakirangwa mu mibereho yabo, kandi yuko bidatinze bagiye kugendera mu mwijima, bamaze gukingiranira urukundo rw’Imana inyuma y’imitima yabo.IZI1 61.2

    Intumwa Yohana yamenye yuko urukundo rwa kivandimwe rutakirangwa mu itorero, maze aba ari rwo yizimba kuvuga. Yarinze ageza umunsi yapfuyeho agihendahendera abizera guhora bimenyereza gukundana. Inzandiko yandikiye amatorero zuzuwe n’iki gitekerezo ngo: “Bakundwa, dukundane.” Arandika ati: “Kuko Imana ari urukundo... Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.” 1 Yohana 4:7-11.IZI1 61.3

    Mu itorero ry’Imana ry’ubu habuzemo urukundo rwa kivandimwe cyane. Benshi bo mu bavuga yuko bakunda Umukiza birengagiza gukunda abo bafatanyije umubano wa Gikristo. Dufite kwizera kumwe, turi umuryango umwe, twese turi abana ba Data wa twese wo mu ijuru umwe, dufite ibyiringiro bimwe byo kudapfa. Umurunga udufatanyije ukwiriye kuba hafi kandi ukaba uw’ineza. Abantu bo mu isi baratureba ngo bamenye ko kwizera kwacu gufite imbaraga yeza mu mitima yacu. Batebuka kugenzura ifuti ryose mu mibereho yacu, no kutumvikana hose mu mirimo yacu. Nimutyo twe kubaha akito ko gusebya kwizera kwacu. 28 T 240-242;IZI1 61.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents