Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6: UBUGINGO BWEJEJWE

    Umukiza wacu ashaka ibyo dufite byose; atwaka intekerezo zacu turutisha izindi kandi zitunganye cyane, n’urukundo rwacu ruboneye cyane kandi rwinshi cyane. Niba turi abafatanyije na kamere y’Imana, guhimbazwa kwe kuzahora mu mitima yacu no ku minwa yacu. Amakiriro yacu yonyine ni ukumwiyegurira tutizigamye tugahora dukurira mu buntu no mu kumenya ukuri. 1.IZI1 69.1

    Kwezwa kuvugwa mu Byanditswe Byera ni ukw’impagarike yose; umwuka n’ubugingo n’umubiri. Ngiki igitekerezo nyakuri cyo kwitanga burundu. Pawulo asaba yuko itorero ry’i Tesaloniki ryishimira uwo mugisha ukomeye. “Imana y’amahoro ibeze rwose: Kandi mwebwe ubwanyu, n’ubugingo, n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” ( 1 Abatesalonike 5:23).IZI1 69.2

    Mu bantu b’abanyadini hari igitekerezo cyerekeye ku kwezwa kikaba ari ikinyoma ubwacyo kandi kikaba giteye akaga abakurikiza ibyacyo. Akenshi, abiyita abejejwe ntibagira ukwezwa nyakuri, kwezwa kwabo kuba mu biganiro no gusenga gushingiye ku bushake bwabo.IZI1 69.3

    Inama n’ubwinge babiterera iyo, maze bakiringira bamaramaje ibyo biyumvamo; bakishingikiriza kuri icyo gitekerezo cyo kwezwa na none bashingiye ku bushake bwabo buturuka ku byo bigeze kubona. Ni abantu batava ku izima ry’ibyo bibwira ko bibahesha ubutungane, bakavuga amagambo menshi, ariko ntibagire imbuto z’agaciro kenshi bera zo kubihamya. Abo bantu bavuga ko bejejwe ntibasendereza imitima yabo ubwibone gusa, ahubwo baba bakoresha imbaraga yo kuyobya benshi bifuza gukora ibyo Imana ishaka bafite umwete. Ushobora kubumva bakomeza kuvuga basubiramo bati: “Imana ni yo inyobora! Mfite imibereho itagira icyaha!” Benshi bahura n’umwuka nk’uwo babona ikintu cy’umwijima, cy’urujijo badashobora gusobanukirwa. Ariko icyo ni cyo kinyuranye na Kristo rwose, we rugero nyakuri. 2.IZI1 69.4

    Kwezwa biza buhoro buhoro. Tubona izo ntambwe umuntu agenda atera mu magambo ya Petero: “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana: kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” ( 2 Petero 1:5-8). Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo, ntabwo muzasitara na hato; ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ni we Mwami n’Umukiza wacu.” (Umurongo 10,11 ).IZI1 70.1

    Iyi ni yo nzira tubasha kumenyeramo neza yuko tutazacumura na gato. Abakora batyo bakurikije inama yo kongeranya ngo bahabwe ubuntu bwa Gikristo, bafite ibyiringiro yuko Imana na yo izashaka inama yo gukuba ubwo izabaha impano w’Umwuka wayo. 3.IZI1 70.2

    Kwezwa si umurimo w’umwanya muto, cyangwa isaha imwe, cyangwa umunsi umwe. Ni ugukomeza ugakurira mu buntu. Mu munsi umwe ntituzi uko intambara turwana izaba ikomeye nk’ejo y’aho. Satani ariho, kandi ni umunyamuhati, bityo rero dukwiriye guhora dutakira Imana dushyizeho umwete kugira ngo idufashe kandi iduhe imbaraga yo kumurwanya. Mu gihe cyose Satani ari ku ngoma tuzagira inarijye dukwiriye gukuraho, inkomyi zitari zimwe dukwiriye gutsinda, kandi nta rubibi wagarukirizaho, ntaho tubasha kugera ngo tuvuge ngo tugeze ku rugero rukwiriye.IZI1 70.3

    Imibereho ya Gikristo ihora ari urugendo rujya mbere. Yesu areza kandi aboneza ubwoko bwe; kandi iyo ishusho ye ibarabagiraniyeho rwose, baba indakemwa n’intungane, maze bakaba bateguriwe kujyanwa mu ijuru. Abakristo basabwa gukora umurimo ukomeye. Dusabwa kwiyeza tukikuraho imyanda yose mu by’umubiri no mu by’umwuka, maze uko gutungana kukuzurizwa mu kubaha Imana. Aho ni ho tubona uwo murimo ukomeye. Umukristo afite umurimo akwiriye guhora akora. Ishami ryose ryo ku muzabibu rikwiriye kubona ubugingo n’imbaraga bivuye kuri uwo muzabibu kugira ngo ribashe kwera imbuto. 4.IZI1 70.4

    Ntihakagire abibeshya bizera yuko Imana izabababarira ikabaha umugisha kandi bakomeza kwica kimwe mu byo ibasaba kuzuza. Gukomeza gukora icyha nkana bicwekereza umutimanama maze bigatandukanya umuntu n’Imana. Nubwo washimishwa cyane no kuba umunyadini, Yesu ntabasha kuba mu mutima usuzugura amategeko y’Imana. Imana izubahiriza gusa abayubahiriza. 5.IZI1 71.1

    Igihe Pawulo yandikaga ngo: “Imana y’amahoro ibeze rwose” (Abatesalonike 5:23), ntiyahendahendeye abavandimwe be mu kwizera kugambirira kugera ku ntego batazashyikira; ntiyasabye ko babona imigisha Imana itashakaga gutanga. Yari azi yuko abakwiriye gusanganira Kristo mu mahoro bose bakwiriye kugira ingeso ziboneye, kandi zitunganye. (Soma l Abakorinto 9:25-27; 1 Abakorinto 6:19-20).IZI1 71.2

    Ihame ry’ukuri rya Gikristo ntirisaba umuntu kuzirikana ingaruka z’ibyo agiye gukora. Ntiribaza riti: “Ninkora ntya, abantu bazantekerazaho iki?” Cyangwa se ngo: “Ninkora kiriya kizagira izihe ngaruka ku byo ngamije gukora mu isi?” Abana b’Imana bagira amatsiko yo kumenya icyo ishaka ko bakora, kugira ngo imirimo yabo ibashe kuyihesha ikuzo. Uwiteka yateganyije ibikwiriye ngo imitima n’imibereho by’abayoboke be bose bigengwe n’ubuntu bw’Imana, kugira ngo babashe kuba nk’amatabaza yaka kandi arabagirana mu isi. 6.IZI1 71.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents