Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imana igerageza abo ibona ko ari beza

    Ubwo duhamagarirwa kwihanganira ibigeragezo ni igihamya cy’uko Umwami Yesu atubonamo ikintu cy’agaciro kenshi cyane yifuza guteza imbere. Niba muri twe ntaho abona izina rye ribasha guhimbarizwa ntabwo yakwirirwa apfusha igihe ubusa atweza. Ntitugomba kubabara dutema amashami y’ibiti by’amahwa. Kristo ntiyirirwa ajugunya amabuye atagira umumaro mu itanura rye. Agerageza amabuye afite ubutare y’igiciro. 10.IZI1 76.2

    Abagabo Imana itegurira imyanya y’ubuyobozi, kubera imbabazi zayo, ibahishurira inenge zabo zitagaragara, kugira ngo bigenzure neza, bisuzume barebe ibitekerezo byabo n’ibikorwa by’imitima yabo maze bamenye ikitameze neza. Uko ni ko bashobora guhindura ingeso zabo, kandi bakaboneza imigirire yabo. Uwiteka mu migambi myiza agirira abantu, abageza aho agerageza ububasha bwabo bwo gukora ibitunganye kandi agahishura impamvu zibatera gukora ibyo bakora, kugira ngo babashe guteza imbere ibikwiriye bafite kandi bareke ibibi. Imana ishaka ko abagaragu bayo basobanukirwa n’ibikorwa byiza bashobora gukora biturutse ku mutima. Kugira ngo ibyo bibe, akenshi yemera ko umuriro w’imibabaro ubatera, bityo bakezwaho ibyaha.IZI1 76.3

    “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara, ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba; azatunganya abahungu ba Lewi. Abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazatura Uwiteka amaturo bakiranutse. » Malaki 3:2,3. 11.IZI1 76.4

    Imana iyobora ubwoko bwayo, intambwe ku ntambwe. Ibageza ku bintu bitari bimwe byashyiriweho kugaragaza ibiri mu mutima. Bamwe bihanganira ikintu kimwe, ikindi kikabagusha. Ikindi cyose cyerekeza ku kujya mbere kigerageza umutima kikawigiza hafi biruseho. Niba abantu biyita ubwoko bw’Imana babona yuko imitima yabo yerekeza muri iyi nzira itunganye, ikwiriye kubemeza yuko bafite umurimo bakwiriye gukora kugira ngo batsinde, niba badashaka kuzarukwa n’Uwiteka. 12.IZI1 77.1

    Mu kanya tukimara kumenya yuko tudashoboye gukora umurimo w’Imana maze tukemera kuyoborwa n’ubwenge bwayo, Uwiteka akorana natwe. Nitwivanamo umutima w’inarijye, izaduha ibyo dukennye byose. 13.IZI1 77.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents