Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko wiyumva konyine si ko kugaragaza ko wejejwe

    Kunezerwa cyangwa kubabara si byo bihamya ko umuntu yejejwe cyangwa atejejwe. Kwezwa ako kanya ntabwo bibaho. Kwezwa nyakuri ni umurimo uhora ukorwa buri munsi, ugakomeza kugeza igihe ubuzima bw’umuntu burangiriye. Abahora barwana n’ibishuko bya buri munsi, bagatsinda kamere yabo y’icyaha kandi bagashakashaka kwera k’umutima n’ukw’Imibereho, ntibirata bavuga ko ari abaziranenge. Bafite inzara n’inyota byo gukiranuka. Icyaha kibagaraganza ko ari abanyabyaha bikabije . 16.IZI1 78.4

    Imana ntitureka ku mpamvu z’ibyaha byacu. Tubasha gucumura tukababaza umwuka wayo; ariko iyo twihannye, tukayisanga dufite imitima ishenjaguritse, ntizadushora inshucu. Hariho inkomyi zikwiriye gukurwaho. Twagize ibitekerezo bibi duhugiramo, kandi twagize ubwibone, no kwiyemera, no kurakara, no kwivovota. Ibyo byose bidutandukaya n’Imana. Ibyaha bikwiriye kwicuzwa, mu mutima hakwiriye gushora imizi y’ibikorwa by’ineza. Abafite intege nkeya n’abacogora bashobora guhinduka abagabo bakomeye b’Imana, kandi bagakorera shebuja umurimo w’icyubahiro. Ariko bakwiriye gukora bahagaze ahirengeye; ntibakwiriye kureshywa n’impamvu zo kwikunda.IZI1 79.1

    Bamwe basa n’abiyumvamo yuko bakwiriye kugeragezwa, kandi ko bakwiriye guhamiriza Uwiteka yuko bahindutse mbere yuko basaba guhabwa umugisha we. Nyamara abo bantu Imana ikunda cyane bashobora gusaba ko ibaha imigisha n’ubu. Bakwiriye kubona ubuntu bwayo, n’Umwuka wa Kristo byo kubafasha mu ntege nke zabo, bitaba bityo ntibashoborc kugira ingeso za Gikristo. Yesu akunda yuko tumusanga, uko turi abanyabyaha, abatagira kivurira, abatishoboye.IZI1 79.2

    Kwihana no kubabarirwa ni impano duhabwa n’Imana muri Kristo. Imbaraga y’Umwuka Wera ni yo idutera kwemezwa icyaha, no kwiyumvamo ko dukeneye kubabarirwa. Nta n’umwe ubabarirwa keretse abafite agahinda k’ibyaha. Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo butera umutima kwihana. Izi intege nke zacu n’ubumuga bwacu, kandi izadufasha.IZI1 79.3

    Rimwe na rimwe umwijima no gucogora bizatuza mu mutima bidutere ubwoba biturimbure, ariko ntidukwiriye kubura ibyiringiro byacu. Dukwiriye guhora duhanze Yesu amaso, twaba tunezerewe cyangwa tubabaye. Dukwiriye gusohoza inshingano yose izwi dukiranutse, maze tukanamba ku masezerano y’Imana dufite amahoro.IZI1 79.4

    Ubundi kandi kwiyumvamo ko tudakwiriye bizadutera ubwoba mu mutima, ariko ibyo si byo bihamya yuko Imana yadutaye, cyangwa twayitaye. Nta gikwiriye gukorwa cyatuma ibyo twibwira byagera ku rwego runaka rw’ibyishimo cyangwa rw’umubabaro. Uyu munsi ntidushobora kwiyumvamo amahoro n’ibyishimo nk’ibyo twari dufite ejo; ahubwo kubwo kwizera, dukwiriye gufata ukuboko kwa Kristo maze tukamwiringira tumaramaje mu mwijima nk’uko tumwiringira hari umucyo.IZI1 80.1

    Kwizera nikugutere kureba amakamba abikiwe abazanesha; wumve indirimbo z’umunezero z’abacunguwe, baririmba bati: “Ukwiriye icyubahiro, Umwana w’Intama watambwe kandi ukaducungurira kuba ab’Imana!” Hirimbanira kureba ko ibyo ari ukuri. Iyaba twakundiraga ubwenge bwacu kurushaho kunamba kuri Kristo no ku ijuru, twabashije kubona imbaraga no gufashwa turwanira Uwiteka intambara. Niturangamira ubwiza bw’igihugu kirushijeho kuba cyiza kigiye kuba iwacu bidatinze cyane, ubwibone no gukunda iby’isi ntibizongera kugira imbaraga. Ugereranije n’ubwiza bwa Kristo, ibinezeza byose byo mu isi bizasa n’ibifite agaciro gake.IZI1 80.2

    Nubwo amaherezo Pawulo yaje gushyirwa muri gereza i Roma, agakingiranirwa kure y’umucyo n’umwuka byo mu ijuru, agacibwa mu mirimo ye yo kubwiriza ubutumwa, kandi akamara igihe ategereje kuzacirwaho urubanza rwo gupfa, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ahagarika umutima. Muri urwo rwobo rw’umwijima havuyemo ubuhamya yavuze asamba, bwuzuye kwizera gukomeye cyane n’ubutwari bwakomeje imitima y’abera n’abishwe babahora Yesu mu myaka ingoma nyinshi zakurikiranye. Amagambo ye asobanura neza amaherezo y’uko kwezwa dufite muri izo mpapuro avuga ngo: “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro; igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iry’Umwami wacu, Umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si jye jyenyine, ahubwo n’abakunze kuzaboneka kwe bose.” 2 Timoteyo 4:6-8.IZI1 80.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents