Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imana yifuza gutanga impano y’Umwuka Wera

    Abakozi b’abahanga nibashishikarira kubwiriza ubutumwa mu mijyi n’imidugudu aho abacu batuye, abizera muri ako karere bazaba basigaranye inshingano ikomeye cyane yo gukora uko bashoboye kose kugira ngo bafungurire Uwiteka inzira akore. Bakwiriye kurondora imitima yabo basenga, kandi bagatunganyiriza Umwami n’inzira nyabagendwa bayikoresheje gukuraho icyaha cyose kibasha kubazitira ngo badafatanya n’Imana n’abo bafatanyije kwizera.IZI1 92.2

    Mu iyerekwa rya nijoro, neretswe ibyerekeye ivugururwa rikomeye mu bwoko bw’Imana. Benshi bahimbazaga Imana. Abarwayi barakijijwe, ibindi bitangaza byarakozwe. Umwuka wo gusabira abantu waragaragaye nk’uko wabonetse mbere y’umunsi ukomeye wa Pentekote. Habonetse abantu amagana n’ibihumbi basuraga ingo kandi bakabumburira abantu Ijambo ry’Imana. Abantu bemejwe n’imbaraga y’Umwuka Wera, kandi umutima wo kwihana by’ukuri waragaragaye. Inzugi zakinguwe impande zose kugira ngo ukuri kwamamazwe. Isi yasaga n’imurikiwe n’imbaraga yo mu ijuru. Imigisha ikomeye yahawe ubwoko bw’Imana bw’abanyakuri kandi bicisha bugufi. Numvise amajwi yo gushima no guhimbaza, kandi byabaye nk’aho hariho ivugurura rimeze nk’iryo twabonye mu mwaka 1844. 69T 125, 126;IZI1 92.3

    Imana yifuza gutera ubwoko bwayo imbaraga ibikoresheje impano y’Umwuka Wera, ikababatiriza ubwa kabiri mu rukundo rwayo. Nta cyatuma Umwuka abura mu itorero.Yesu amaze kujya mu ijuru, Umwuka Wera yamanukiye abigishwa bari bamutegereje, basengaga bizeraga buzuye kandi bafite imbaraga yageraga ku mutima wose. Mu gihe kizaza, isi izamurikirwa n’ubwiza bw’Imana. Ubwenge bukomoka mu ijuru bukwiriye kugera mu isi bumenyekanishijwe n’abejejwe mu kuri. Isi ikwiriye kuzengurukwa n’ubuntu. Umwuka Wera akwiriye gukora ku mitima y’abantu agafata ibintu by’Imana akabyereka abantu. 79T48;IZI1 93.1

    Uwiteka yemera gukorera umurimo ukomeye abamwizera by’ukuri bose. Abizera b’abakorerabushake nibahaguruka bagakora uko bashoboye, bakajya ku rugamba birwanaho, umuntu wese akareba ibyo yageraho mu gukiriza Yesu imitima, tuzabona benshi bacika Satani bahagarare munsi y’ibindera rya Kristo. Abantu bacu nibakurikiza umucyo baherewe muri aya magambo make yo kubigisha, ( Yohana 15:8) tuzabona rwose iby’agakiza k’Imana. Hazakurikiraho kuvugururwa gutangaje. Abanyabyaha bazihana, kandi benshi bazongerwa mu itorero. Imitima yacu nituyisabanya na Kristo, maze imibereho yacu igafatanya n’umurimo we, Umwuka wamanukiye abagishwa ku munsi wa Pentekote azatumanukira. 8.IZI1 93.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents