Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 10: KWIZERA IMANA YAWE

    Bizamenyekana ku munsi w’imperuka yuko Imana yari izi umuntu wese mu izina. Hariho umuhamya utaboneka uhamya umurimo wose ukozwe mu mibereho. “Nzi imirimo yawe,” ni ko “ugendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu” avuga. (Ibyahishuwe 2:1). Birazwi uburyo abantu batitaye ku gukoresha igihe bahawe nk’uko bikwiriye. Mbega uburyo umwungeri mwiza yakoze ubutaruhuka ashakisha abayobagurika ngo abagarure mu nzira y’umutekano n’amahoro. Imana yakomeje guhamagara ubutitsa abakunda kwinezeza; yakomeje kubamurikishiriza umucyo w’Ijambo ryayo mu nzira zabo ubudahwema, kugira ngo babashe kubona akaga kabo maze bahunge. Ariko bo bakomeza kugenda, bikinira nta cyo bitayeho uko bakomeza kugenda mu nzira ngari, kugeza ubwo igihe bahawe cyo kwisubiraho kizarangira. Inzira z’Imana ntizibera kandi ntizirobanura; kandi ubwo abazasangwa badashyitse bazacirwa urubanza, nta we nzongera kugira icyo avuga. 15T 435;IZI1 104.1

    Imbaraga ikomeye ikorera mu byaremwe byose kandi igakomeza ibintu byose ntimeze, nk’uko abantu bamwe bajambuye mu bumenyi bw’isi babivuga; ngo ni imbaraga igera hose kandi ikoresha ibintu gusa. Imana ni umwuka; nyamara kandi umuntu asa na yo kuko yaremwe ku ishusho yayo.IZI1 104.2

    Imirimo y’intoke z’Imana mu byaremwe si yo Mana ubwayo. Ibintu byaremwe ni byo bisobanura ingeso z'Imana; ni byo tubasha kumenyeraho urukundo rwayo, imbaraga yayo, n’ubwiza bwayo; ariko ntidukwiriye kubona ko ibyaremwe ari Imana. Ubukorikori bw’abantu bugira imirimo myiza cyane, ibintu binezeza amaso, kandi ibyo bintu biduha gutekereza uwabikoze; ariko icyo kintu cyakozwe si cyo muntu. Umurimo si wo ukwiriye icyubahiro, ahubwo ni uwagikoze ugikwiriye. Nuko rero kuko ibyaremwe ari byo bisobanura igitekerezo Imana yagize, si ibyaremwe bikwiriye guhabwa ikuzo, ahubwo ni Imana yabiremye.IZI1 104.3

    Mu iremwa ry’umuntu ni ho Imana yagaragariye. Igihe Imana yaremaga umuntu ku ishusho yayo, ishusho y’umuntu yari itunganye mu buryo yari iterateranyijwe bwose ariko nta bugingo yari afite. Hanyuma Imana nzima, itararemwe n’umuntu cyangwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ihumekera muri icyo kiremwa umwuka w’ubugingo, maze umuntu ahinduka muzima, arahumeka, agira ubwenge. Imigabane yose y’umubiri w’uwo muntu yatangiye gukora. Umutima, imitsi inyuramo amaraso meza, imitsi inyuramo amaraso mabi, ururimi, amaboko, amaguru, inzira z’ubwenge, gusobanukirwa k’ubwenge byose bitangira gukora, byose bikurikiza amategeko. Umuntu ahinduka ubugingo buzima. Imana ubwayo yaremeye umuntu muri Yesu Kristo maze imuha ubwenge n’ububasha.IZI1 105.1

    Ntiyahishwe ibumba twaremwemo igihe twaremerwaga mu ibanga. Amaso ye yabonye ibumba twaremwemo. Nyamara iryo bumba hari icyo ryaburaga kugira ngo rivemo umuntu; kandi ingingo zacu zose zari zanditswe mu gitabo cye, igihe hari hatarabaho na rumwe.IZI1 105.2

    Hejuru y’ibindi biremwa byo mu rwego rwo hasi byose, Imana yagambiriye yuko umuntu, ari we Imana yasorejeho irema, akwiriye kugaragaza igitekerezo cyayo kandi agahishura ubwiza bwayo. Ariko umuntu ntakwiriye kwishyira hejuru ngo yigire Imana. 28T 263-273.IZI1 105.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents