Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mugire imibereho y’ubutwari muri iki gihe

    Ukuri kw’Imana kwakiriwe mu mutima gushobora kubagira abanyabwenge kukabahesha agakiza. Nimukwizera mugakurikiza ibyo kubagiraho inama, muzagirirwa ubuntu buzabafasha mu nshingano mufite n’ibigeragezo muhura na byo muri iki gihe. Ibyiza by’ejo ntimubikeneye. Mukwiriye kwiyumvamo ko mukwiriye gukora iby’uyu munsi gusa. Nimuneshe iby’uyu munsi; nimwiyange uyu munsi, mube maso kandi masabire iby’uyu munsi nimutsindire mu Mana uyu munsi. Ibitubaho n’aho dutuye, guhindahinduka kwa buri munsi mu bituzengurutse, n’ijambo ryanditswe ry’Imana rishishoza kandi risuzuma ibintu byose; ibyo birahagije kutwigisha inshingano yacu n’icyo dukwiriye gukora rwose, uko bukeye n’uko bwije. Mu kigwi cyo kubabaza ubwenge bwanyu mubushora mu muyoboro w’ibitekerezo mutazakuramo inyungu, mukwiriye kurondora Ibyanditswe buri munsi kandi mugakora izo nshingano mu mibereho ya buri munsi zishobora kubarushya, ariko zigomba gukorwa n’umuntu runaka. 53T 333:IZI1 110.4

    Benshi bahanga amaso ibibi bibazengurutse, ubuhakanyi no gucogora biri impande zose, maze bakaganira iby’ibyo bintu kugeza ubwo imitima yabo yuzuramo agahinda no gushidikanya. Ku rwego rwo hejuru mu bitekerezo byabo, hahora ibitangaza bya se w’ibinyoma, kandi bagahora ku bibarushya bibaca intege mu mibereho yabo, bityo bagasa n’abakuye amaso ku mbaraga no ku rukundo rutagira akagero bya Data wa twese uri mu ijuru. Ibyo byose ni byo Satani yifuza. Ni ifuti gutekereza umwanzi w’abakiranutsi ko yambaye imbaraga ikomeye, mu gihe dutekereza buhoro urukundo rw’Imana n’imbaraga yayo. Dukwiriye kuganira iby’imbaraga ya Kristo. Nta mbaraga dufite na busa zatuma twivana mu maboko ya Satani; ariko Imana yaduciriye icyanze cyo gukiririramo. Umwana w’Isumba byose afite imbaraga yo kuturwanirira, kandi “kubw’uwo wadukunze” duhabwa “gutsinda bidasubirwaho.”IZI1 111.1

    Nta mbaraga tuzagira mu by’umwuka nitugumya gutekereza iby ‘intege nke no gusubira mu bibi kwacu, kandi tugaterwa agahinda n’imbaraga ya Satani. Uko kuri gukomeye gukwiriye guterwa mu bwenge no mu mitima yacu kukatubera inyigisho nzima ari zo nyungu tubona mu gitambo twatambiwe; yuko Imana ibasha kandi ikiza rwose abayisanga bose bubahiriza ibyanditswe mu Ijambo ryayo. Umurimo wacu ni ugushyira ubushake bwacu mu bushake bw’Imana. Maze, mu maraso y’impongano tugahinduka abasangira kamere y’Imana; turi abana b’Imana muri Kristo, kandi dufite ibyiringiro yuko Imana idukunda ndetse nk’uko ikunda Umwana wayo. Turi umwe na Kristo. Tunyura aho Kristo atuyoboye; ni we ufite imbaraga yo gukuraho ibicucu by’umwijima Satani ashyira mu nzira tunyuramo, maze mu kigwi cy’umwijima no kwiheba, umucyo w’ubwiza bwe ukamurikira mu mitima yacu.IZI1 111.2

    Bene Data na bashiki banjye, iyo twitegereje ni ho duhinduka. Iyo dutekereje urukundo rw’Imana n’Umukiza wacu, iyo duhanze amaso gutungana kw’imico y’Imana maze tukavuga yuko gukiranuka kwa Kristo ari ukwacu tubitewe no kwizera, turahinduka tukagira ishusho ye. None nimutyo twe guteraniriza hamwe amapica adashimishije yose; ibicumuro, kumungwa mu bitekerezo n’ibitubabaza, ibihamya by’imbaraga ya Satani kuganira no kuboroga kugeza ubwo imitima yacu yuzura kwiheba. Umuntu wiheba ni uw’umwijima. Ntabwo aba yikingiranye ngo adahabwa umucyo w’Imana gusa, ahubwo aba awimye n’abandi. Satani akunda kureba amaherezo yo kunesha kwe, agatera abantu kuba abatizera n’abanyabwoba. 65T 741-745;IZI1 112.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents