Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mugaragaze Imana n ‘imibereho itarangwa n'inarijye

    Icyaha gikorwa cyane, kandi kidutandukanya n’Imana maze kigatera indwara nyinshi cyane z’iby’umwuka zandura, ni ukwikunda. Ntitubasha kugarukira Uwiteka keretse twiyanze. Nta cyo twakwibashisha ubwacu; ariko dushobora kuberaho kugirira abandi neza bitewe n’uko Imana idutera imbaraga, maze muri ubwo buryo tugahunga icyaha cyo kwikunda. Ntidukeneye kujya mu bihugu by’abapagani kugaragaza icyifuzo cyacu cyo guha Imana byose mu mibereho y’ingirakamaro kandi itarangwamo inarijye. Dushobora gukorera ibyo iwacu, mu itorero, mu bo tubana n’abo dukorana. Aho dusanzwe tugenda ni ho dukwiriye kwangira inarijye maze tukayitegeka. Pawulo yaravuze ati: “Mpora mfa uko bukeye.” Guhora dupfa uko bukeye ku inarijye mu bikorwa bike by’imibereho yacu ni ko kuduha gutsinda. Dukwiriye kwibagirwa inarijye mu gihe twifuza kugirira abandi neza. Abantu benshi bahisemo kudakunda abandi. Mu kigwi cyo gusohoza inshingano zabo bakiranutse, bishakira kwinezeza.IZI1 112.2

    Mu ijuru nta we uzitekerezaho, cyangwa ngo yishakire kwinezeza; ahubwo bose, babitewe n’urukundo nyakuri, bazashakira abaturanyi babo bo mu ijuru umunezero. Niba twifuza kuzabana n’abo mu ijuru mu isi izaba yaragizwe nshya, dukwiriye gutegekwa n’ingeso nziza zo mu ijuru turi mu isi. 72T 132,133;IZI1 112.3

    Neretswe yuko dukabije gufata ingero ku bantu nkatwe bataramba, kandi dufite urugero rwo kwizerwa kandi rudasobwa. Ntidukwiriye kwigereranya n’ab’isi, cyangwa n’ibitekerezo by’abantu, cyangwa n’uko twari tumeze tutarasobanukirwa n’ukuri. Ahubwo kwizera kwacu n’ingeso zacu mu isi uko bimeze ubu, ni byo bikwiriye kugereranywa n’uko biba byarabaye iyo ingeso zacu ziba zarakomeje kuromboreza kandi zigakomeza kwerekeza hejuru uhereye ubwo twatangiraga kuba abayoboke ba Kristo. Iryo ni ryo gereranya ririmo amahoro gusa tubasha kugira. Ibindi byose hazabaho kwibeshya. Niba imico n’amatwara mu by’umwuka by’abantu b’Imana bidahuje n’imigisha, n’amahirwe n’umucyo bahawe, bizashyirwa ku gipimo, maze abamarayika bavuge ngo : NTIBISYITSE. 81T 406;IZI1 113.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents