Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukunda kwiga Bibiliya si kamere y'umuntu

    Ari abakuze ari n’urubyiruko birengagiza Bibiliya. Ntibayiga, ngo ibabere umuyobozi w’imibereho yabo. Cyane cyane abasore ni bo babyirengagiza. Benshi cyane bo muri bo babona igihe cyo gusoma ibindi bitabo, ariko Igitabo cyerekana inzira igana ku bugingo buhoraho nticyigwa iminsi yose. Ibitekerezo by’amanjwe bisomwa byitaweho, ariko Bibiliya yo ikirengagezwa. Iki gitabo (Bibiliya) ni cyo kituyobora ku mibereho yo mu rwego rwo hejuru, imibereho irushijeho kuba iyo gutungana. Iyaba ibitekerezo by’urubyiruko bitarayobejwe no gusoma ibitekerezo by’ibihimbano, bavuga ko Bibiliya ari cyo gitabo cyiza cyane kuruta ibindi byose baba barasomye.9Cl, 138, 139;IZI1 123.2

    Twebwe nk’abahawe umucyo ukomeye, ingeso zacu, amagambo yacu, n’imibereho yacu aho dutuye bikwiriye kuba ibifasha abandi kuva mu byaha. Mujye muha Bibiliya umwanya wayo w’icyubahiro ibe umuyobozi mu rugo. Nimureke itekerezweho kuba umujyanama mu ngorane zose, n’urugero rw’ibikorwa byose. Mbese bene Data na bashiki banjye bashobora kwizezwa yuko nta mwene wacu uwo ari we wese wagera ku byiza nyakuri iwe hataganje ukuri kw’Imana ari bwo bwenge bwo gukiranuka? Hakwiriye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo buri mubyeyi wese w’umugore cyangwa w’umugabo yikuremo ibitekerezo biciriritse biterwa n’umuco w’ubunebwe utuma batekereza ko gukorera Imana ari umutwaro. Imbaraga y’ukuri ikwiriye kuba umuti ukuraho ibyaha mu rugo. 10CG 508,509;IZI1 123.3

    Abana bakiri bato, bakwiriye kwigishwa ibyo amategeko y’Imana asaba n’ibyerekeye kwizera Yesu Umucunguzi wacu utweza ibizinga by’icyaha. Uko kwizera gukwiriye kwigishwa buri munsi hakurikijwe itegeko n’urugero. 1151’ 329;.IZI1 124.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents