Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kutamenya ibihamya si rwo rwitwazo

    Benshi bagenda banyuranyije rwose n’umucyo Imana yahaye ubwoko bwayo, kuko badasoma ibitabo birimo umucyo n’ubwenge, n’imiburo no guhana. Kwita ku by’isi, gukunda ibintu bishya byadutse, no kutizera Imana byakuye abantu ku mucyo Imana yatangiye ubuntu, kandi ibitabo n’ibinyamakuru birimo ibinyoma biriho bizerera mu gihugu hose. Gushidikanya no kutizera Imana biriyongera hose. Umucyo w’agatangaza, uva ku ntebe y’ubwami y’Imana uhishwa munsi y’intonga. Imana izabaza ubwoko bwayo icyatumye bawirengagiza. Ni ngombwa kuzayisubiza iby’akambi k’umucyo kose yamurikishije mu nzira yacu, niba karaduteye gukuza amajyambere mu by’Imana cyangwa niba twarakanze kuko ibiturutiyeho kuba byiza ari ukwikurikirira ibyo twikundiye.IZI1 132.3

    Ibihamya” bikwiriye gushyirwa muri buri rugo rw’abubahiriza Isabato, kandi bene Data bakwiriye kumenya agaciro kabyo maze bagahendahenderwa kubisoma. Umugambi wo gusuzugura ibyo bitabo maze mu itorero hakaboneka bimwe muri byo si uw’ubwenge. Bikwiriye kuba mu bitabo bya buri muryango wose maze bikajya bisomwa hato na hato. Nimujye mubishyira aho bishobora gusomwa na benshi. 75T 681;IZI1 132.4

    Neretswe yuko kutizera ibihamya biburira, bitera ubutwari kandi bihana, ari ugukingiranira umucyo kure y’ubwoko bw’Imana. Kutabyizera ni ugufunga amaso yabo kugira ngo batamenya uko bameze by’ukuri. Batekereza yuko ibihamya by’Umwuka w’Imana bibahana bidakenewe cyangwa yuko atari bo biba bivuga. Bene abo bakennye cyane ubuntu bw’Imana no kwisuzuma mu by’umwuka, kugira ngo babashe kumenya ibyo bakennye mu bumenyi bw’iby’umwuka.IZI1 132.5

    Abenshi basubiye inyuma bakava mu by’ukuri bavuga ko impamvu basubiye inyuma ari uko batizera “Ibihamya.” Ikibazo ni iki ngo: Mbese bazareka kumvira ikigirwamana cy’abo Imana iciraho iteka, cyangwa se bazakomeza bakore iby’ingeso mbi zo kwinezeza no kwanga umucyo Imana yabahaye ibacyahira ibyo bishimira? Ikibazo gikwiriye gutunganywa hamwe na bo ni iki ngo: Mbese nziyanga maze nakire “Ibihamya” byavuye ku Mana bicyaha ibyaha byanjye, cyangwa se nzanga “Ibihamya” kuko bicyaha ibyaha byanjye? 85T 674, 675;IZI1 133.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents