Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15: UMWUKA WERA

    Ni amahirwe y’Umukristo wese kudategereza gusa, ahubwo agomba no gutebutsa kuza kw’Umwami wacu Yesu Kristo. Iyaba abavuga ko bemera izina rye beraga imbuto zimuhesha ikuzo, uburyo isi yose yabibwamo imbuto z’ubutumwa bwiza byaba igitangaza. Bidatinze umusaruro uheruka wakwera, maze Kristo akaza guhunika iyo myaka y’agaciro kenshi.IZI1 137.1

    Bavandimwe nimusabe guhabwa Umwuka Wera kuko Imana yiteguye gusohoza isezerano ryose yatanze. Muvuge mufite za Bibiliya zanyu mu ntoke, muvuge muti: « Namaze gukora ibyo wavuze. Ndagaragaza isezerano ryawe ngo ; ‘mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa.’ » Kristo aravuga ati : “Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” “Kandi ieyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.” (Matayo 7:7; Mariko 11:24; Yohana 14:13)IZI1 137.2

    Kristo yohereza intumwa ze kujya muri buri mugabane w’aho ategeka kubwira abagaragu be icyo ashaka. Agendagenda hagati y’amatorero ye. Yifuza kweza, gutunganya, no kuyobora abayoboke be. Abamwizera bazabera abo mu isi impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Kristo afatiye inyenyeri mu kuboko kwe kw’iburyo, kandi umugambi we ni uko izo nyenyeri zamurikira isi umucyo we. Uko ni ko yifuza kuringaniriza ubwoko bwe gukora umurimo urushijeho kuba hejuru mu itorero ryo mu ijuru. Yaduhaye umurimo ukomeye dukwiriye gukora. Nimutyo tuwukore dukiranutse. Nimutyo twerekanire mu mibereho yacu icyo ubuntu bw’Imana bushobora gukorera abantu. 18T 22,23;IZI1 137.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents