Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inzoga igiru umuntu imbutu

    Iyo umuntu agize irari ryo gukunda inzoga, agashyira inzoga ku minwa ye, aba ataye agaciro k’umuntu afashe ak’inyamaswa kandi yararemwe ku ishusho y’Imana. Ubwenge buraremara, kumenya kukagwa ikinya, iruba rya kinyamaswa rigahaguruka, maze hanyuma hagakurikiraho ibyaha bikomeye by’ingeso zirushije izindi zose kuba mbi. 83T 561;IZI1 144.1

    Iyo abantu banyoye inzoga, bahangara ibyo batari gutinyuka bataranywa icyo kiyobyabwenge. Igihe bategekwa n’ibinyobwa by’uburozi, baba bategetswe na Satani. Arabigarurira, maze bagafatanya na we. 9Te 24;IZI1 144.2

    Uko ni ko Satani yoshya abantu ngo bagurishe ubugingo kubera inzoga. Yigarurira umubiri, ubwenge, n’ubugingo, umuntu ntabe akikoresha ahubwo agakoreshwa na Satani. Kandi ubukana bwa Satani bugaragara iyo uwo musinzi aramburiye ukuboko gukubita umufasha we yasezeraniye gukunda no gukundwakaza mu gihe cyose akiriho. Imirimo umusinzi akora ni yo igaragaza ubugizi bwa nabi bwa Satani. 10MH 114;IZI1 144.3

    Abanywa inzoga bigira imbata za Satani. Satani agerageza abafite inshingano z’ubuyobozi nk’ubw’igare ry’umwotsi, ubw’amato manini yo mu nyanja, abategeka amato, cyangwa imodoka bitwaye abantu. Kwinezeza byabereye abantu ibigirwamana, bishimira irari ribi, maze bibagirwa Imana n’amategeko yayo.IZI1 144.4

    Ntibabasha kumenya icyo bakora. Ibimenyetso bikorwa n’abatwara imodoka babikora nabi maze imodoka zigasekurana. Nyuma y’ibyo rero haba amarorerwa, abantu bagacika amaboko n’amaguru n’abandi bagapfa. Bene ibyo bintu bizarushaho kuboneka.IZI1 144.5

    Ingeso mbi z’umusinzi ziragwa urubyaro rwe na bo bakaziraga abazabakomokaho. 11Te 34,38;IZI1 144.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents