Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amaherezo y’ingeso zanduye

    Bamwe biyamamaza cyane ntibasobanukirwa n’icyaha cyo gukora ibibagirira nabi n’amaherezo yacyo atazabura kubaho. Ingeso yababayemo akarande yahumye ubwenge bwabo. Ntibamenya ububi burengeje urugero bw’icyaha cyabo, kizonga umubiri kandi kikonona Imbaraga y’ubwonko bwabo. Ingeso nziza zigira intege nke rwose igihe zirwanya ingeso yashoye umuzi. Ubutumwa bw’Imana buvuye mu ijuru ntibubasha kwinjirana imbaraga mu mutima utari mu gihome kiwukingira iryo rari ritesha agaciro. Imitsi yumva y’ubwonko ijyana amakuru mu mubiri wose yabuze imbaraga zayo bitewe no kuyishiturira irari ryifuza kunezeza umubiri mu buryo butari ubw’Imana yateganyije. 132T 347;IZI1 153.1

    Ingeso zanduye zakoze ibibi biruta ibindi byose bitera abantu kononekara. Birakorwa bikarenza urugero kugeza aho bitera ubwoba cyane maze bigatera indwara hafi z’uburyo bwose.IZI1 153.2

    Nk’uko bisanzwe, ababyeyi ntibarekereza ko abana babo hari icyo bazi cyerekeye icyo kibi. Kenshi cyane ababyeyi ni bo banyabyaha rwose. Bakoresheje nabi amahirwe bahabwa n’uko bashakanye, maze kubwo kwinezeza bongera imbaraga iruba rya kinyamaswa. Kandi ubwo iryo ruba ryongewe imbaraga, ububasha bwo gukora ibyiza bwaracogoye. Iby’umwuka byasimbujwe ibya kamere. Abana bavuka baramaze kugira kwifuza kwa kinyamaswa cyane, ikimenyetso cy’ingeso z’ababyeyi babo baramaze kugihabwa. Abana babyarwa n’abo babyeyi ntibazabura rwose kwandura izo ngeso ziteye icyangiro z’ibibi bikorerwa mu rwihisho. Ibyaha by’ababyeyi bizaboneka ku bana babo kuko abo babyeyi babahaye ikimenyetso cy’iruba ryabo.IZI1 153.3

    Abamaze gushinga imizi rwose muri icyo cyaha kirimbura ubugingo n’umubiri ntibashobora kuruhuka kugeza ubwo umutwaro wabo w’ibibi byo mu rwihisho bawufatanya n’abo buzura. Bagira amatsiko vuba, maze ubwenge bwo kumenya ubusambanyi bugahererekanywa mu basore, bugahererekanywa mu bana, kugeza ubwo utabasha kubona n’umwe utarakoze icyo cyaha gikojeje isoni . 142T 391,392IZI1 154.1

    Ni ukuri gukora ingeso mbi rwihishwa byonona imbaraga y’umubiri. Imirimo yose idakwiriye ikoreshwa imbaraga y’ubugingo izajya ikurikirwa n’uko gucika intege. Mu basore, ubwonko ari bwo butegeka ubugingo, buremerezwa cyane hakiri kare, bigatuma bonda kandi bagira intege nkeya cyane, na byo bigatera umubiri kujya mu kaga ko gufatwa n’indwara z’amako yose.IZI1 154.2

    Iyo iyo ngeso ikomeje gukorwa uhereye ku myaka cumi n’itanu y’ubukuru kuzamura, kamere ya kimuntu yivumburira uko yababajwe kandi igakomeza kubabazwa, maze bigatuma umuntu ahanirwa ko yishe amategeko yayo, cyane cyane uhereye mu gihe cy’imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo ine n’itanu y’ubukuru. Umuntu ahanishwa kugira uburibwe ahantu henshi mu mubiri n’indwara zitari zimwe, nk’indwara y’umwijima n’ibihaha, kurwara imitsi yumva (cyane cyane mu mutwe), rubagimpande, kurwara mu ruti rw’umugongo, kurwara impyiko, no guhora umuntu yijimye. Imigabane imwe myiza Imana yaremeye gukora ibyo umuntu akeneye irananirwa, igasigira inshingano ziremerereye imigabane ikiri mizima ngo izitunganye. Ibyo binyuranya na gahunda isanzwe Imana yateganyije; ubwo kenshi mu buryo butunguranye, habaho kunanirwa kw’umubiri muri rusange maze ingaruka ikaba urupfu.IZI1 154.3

    Kwica ubugingo bw’umuntu mu kamwanya si icyaha gikomeye imbere y’Imana kuruta kuburimbura buhoro buhoro amaherezo bugapfa. Abantu bitera kumungwa buhoro buhoro kugeza ubwo barimbukiye bakora ibidakwiriye, bazabihanirwa hano mu isi, kandi nibatihana bamaramaje, ntibazakundirwa kujya mu ijuru mu gihe kizaza ngo babe banatanga uwishe ubugingo mu kanya gato. Ubushake bw’Imana ni bwo bushyiraho isano hagati y’impamvu ikintu gikorwa n’ingaruka z’icyakozwe.IZI1 154.4

    Ntituvuga yuko abasore bose bafite intege nkeya ari bo bafite ingeso mbi. Hariho abafite ibitekerezo bitunganye kandi bagira umwete wo gukora ibyiza bababazwa n’impamvu z’ibikorwa runaka batagenga.IZI1 155.1

    Ibyaha bikorwa mu rwiherero birimbura ibyemezo bishobora gufatwa ku rwego ruhanitse, birimbura umwete, kandi birimbura imbaraga y’ubushake buhindura umuntu akaba Umukristo mwiza. Abafite ubwenge nyakuri bose bwo kumenya iby’Umukristo agomba kubahiriza bazi yuko abayoboke ba Kristo bafite inshingano, nk’abigishwa be, yo kumwegurira ubushake bwabo, imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge akabikoresha nk’uko ubushake bwe buri. Abategekwa no kwifuza kwabo ntibashobora kuba abayoboke ba Kristo. Bitangiye cyane gukorera shebuja, ari we nkomoko y’ibibi byose, bananirwa kureka ingeso zabo zononckaye ngo bahitemo gukorera Kristo. 15CG 444,446;IZI1 155.2

    Igihe abasore bahitamo ibibi bagifite umutima woroshye, ntabwo bazabona imbaraga yo gukuza rwose kandi neza umubiri, ubwenge n’imico myiza. 162T 351;.IZI1 155.3

    Ibyiringiro by’abakora iby’ingeso mbi ni ukuzireka iteka ryose. Ibyo bizaterwa no kuzirinaka agaciro k’umuze muke wo muri iyi si n’ak’agakiza mu isi izaza. Izo ngeso nizikomezwa igihe kirekire, bizagomba umwete ukomeye wo kurwanya ibishuko no kwanga gukora ibibi. 17CG 466;IZI1 155.4

    Ubuhungiro butagira amakemwa abana bacu bakwihishamo ibikorwa bibi byose ni ugushaka uburyo bakwemererwa kwinjira mu mukumbi wa Kristo no kuragirwa n’umwungeri ukiranuka kandi nyakuri. Azabakiza ikibi cyose, nibumvira ijwi rye. Aravuga ati: “Intama zanjye zumvira ijwi ryanjye, .... zikankurikira.” Muri Kristo ni ho zizabonera urwuri, zihabwe imbaraga n’ibyiringiro, kandi ntizizarushywa no kwifuza ibiyobyabwenge no kunezeza umutima bitarimo ituze. Zabonye imaragarita y’igiciro cyinshi, maze umutima uguma hamwe. Icyo zishimira ni ingeso ziboneye, z’amahoro, z’icyubahiro, zo mu ijuru. Ntizisigaza ibitekerezo bibabaza, nta kwicuza. Bene uwo munezero ntiwonza amagara cyangwa ngo ugabanure ubwenge, ahubwo ni uwa kamere y’umuze muke. 18CG 467IZI1 155.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents