Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igisubizo Umukristo asubiza utizeye

    Umukristo wese akwiriye gukora iki mu gihe ageze mu bishuko byo kugerageza ibyigisho by’idini? Akwiriye kuvugisha ukuri afite ubutwari bukwiriye ati: “Ndi Umukristo ufite umutima uhana. Nizera umunsi wa karindwi w’icyumweru ko ari wo Sabato yo muri Bibiliya. Ntabwo tubasha kunezeranwa, kuko ninkurikirana kunguka ubwenge buruseho bushyitse bw’Imana, nzakomeza kurushaho kwanga isi, ngire ishusho isa n’iya Kristo. Nukomeza kuburira ubwiza kuri Kristo, ntureshywe n’iby’ukuri, uzakunda iby’isi jye ndashobora gukunda mu gihe ngikunze iby’Imana wowe udashobora gukunda. Iby’umwuka bitekerezwa mu buryo bw’umwuka. Nutagira ubwenge bw’umwuka ntuzabasha kumenya iby’Imana inshakaho, cyangwa ngo umenye inshingano nahawe na Databuja nkorera; ni cyo gituma wiyumvamo yuko kwirengagije ku mpamvu z’inshingano y’idini. Ntuzanezerwa uzagira ishyari uritewe n’urukundo nkunda Imana, kandi nzibera jyenyine nkomeze kwizera iby’Imana. Ibitekerezo byawe nibihinduka, umutima wawe ukemera gukora iby’Imana ishaka, maze ukiga gukunda Umukiza wanjye, ni bwo tuzongera tubisubireho”IZI2 22.3

    Uko ni ko uwizera yitanga kubwa Kristo yemejwe n’umutima we uhana, kandi bigaragaza uko yitaye ku bugingo buhoraho akanga kuzabubura. Yiyumvamo yuko ikimubereye cyiza ari ukuguma aho adashyingiwe kuruta gufatanywa mu bugingo bwe n’umuntu uhitamo iby’isi akabirutisha Yesu, kandi agaca indi nzira itari iyo ku musaraba wa Kristo.IZI2 23.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents