Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nimwigishe abantu

    Hakwiriye kubaho umwete urushijeho gukomera wo kwigisha abantu iby’umuze muke. Amashuri yo kwigisha guteka akwiriye guhangwa, kandi ibyigisho by’umwuga wo guteka ibyokurya bikwiriye ubuzima bw’abantu bikigishwa mu nzu yose. Abakecuru n’inkumi bakwiriye kwigishwa uburyo bwo guteka bworoheje. Aho ukuri kwigishwa hose abantu bakwiriye kwigishwa gutegura ibyokurya mu buryo bworoheje kandi butuma biryoha. Bakwiriye kwerekwa yuko ibyokurya bitunga umubin bishobora gutegurwa badakoresheje inyama.IZI2 177.2

    Mujye mwigisha abantu yuko ari byiza cyane kumenya uburyo bwo kwirinda kuruta kuvura indwara. Abavuzi bacu bakwiriye kuba abigisha b’abanyabwenge, bakaburira abantu bose bababuza kwinezeza kandi bakabereka yuko kureka ibintu Imana yabuzanyije ari yo nzira rukumbi yo kubuza umubiri n’ubwenge kurimbuka. Ubwenge bwinshi n’ubwitonzi bikwiriye gukoreshwa mu gutegura ibyokurya byo gusimbura bya bindi byari ibyokurya by’abiga kuba abagorozi b’iby’umuze muke. Kwizera Imana, kugira umwete w’icyo ugambiriye, no kwemera gufashanya ni byo bishakwa. Ibyokurya bibuzemo ibikwiriye byo gutunga umubiri bitera umurimo w’ubugorozi bw’ubuzima buzira umuze kuvugwa nabi. Turi abantu bapfa, none dukwiriye kwitungisha ibyokurya bigaburira umubiri neza.IZI2 177.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents