Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nibwo Imana ibasha kubaha umugisha

    Abagabura biyumvamo umudendezo wo kunezeza irari bari hasi cyane y’urugero. Imana ishaka yuko baba abagorozi b’iby’umuze muke. Ishaka yuko bagira imibereho ihwanye n’umucyo watanzwe werekeye kuri iki kintu. Njya mbabara iyo mbonye abakwiriye kugira ishyaka ry’ibyigisho byacu by’umuze muke batarahinduka ngo bagire imibereho y’uburyo bukwiriye. Ndasaba Uwiteka ngo yumvishe ubwenge bwabo yuko bihombya cyane. Iyaba ibintu byarabaye nk’uko byari bikwiriye kuba mu ngo zigize amatorero yacu, tuba twarakoze umurimo w’Uwiteka incuro ebyiri.IZI2 179.2

    Kugira ngo Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bezwe kandi bakomeze kuba abera, bakwiriye kugira Umwuka Wera mu mitima yabo no mu ngo zabo. Uwiteka yampaye umucyo yuko Abisirayeli bo muri iki gihe nibicisha bugufi imbere yayo, kandi bakeza mu rusengero rw’umutima imyanda ihumanya yose, azumva amasengesho yabo basabira abarwayi, kandi azabaha umugisha mu gihe bavuza indwara imiti yabageneye. Igihe umuntu akora ibyo ashobora byose akarwanya indwara afite kwizera, agakoresha uburyo bworoheje bw’ubuvuzi Imana yateguye, umwete we uzahabwa umugisha n’Imana.IZI2 179.3

    Ubwoko bw’Imana nibugira ingeso mbi, bukikunda kandi bukanga kugororoka bwaramaze guhabwa umucyo mwinshi, buzababazwa n’ingaruka y’ibicumuro itabura kubaho. Nibagambirira kunezeza irari ribi ku buryo bwose, Imana ntizabakirisha igitangaza ingaruka yo kwinezeza kwabo. “Bazaryamana umubabaro.” Yesaya 50:11.IZI2 180.1

    Yoo! Mbega uburyo abantu benshi babura imigisha myinshi Imana ibabikiye y’ubuzima buzira umuze n’impano z’umwuka! Hariho abantu benshi barwanira kunesha no kubona imigisha kugira ngo bakore ikintu gikomeye. Amaherezo yabyo ni ukwiyumvamo ko bakwiriye kurwana, basenga, barira kandi baniha. Abo bantu bashatse mu Byanditswe basenga kugira ngo bamenye ibyo Imana ishaka, bagakora ibyo ishaka babikuye ku mutima, binonosoye, batacyishakira kwinezeza, babona uburuhukiro. Kuniha kose, kurira no kurwana intambara, ntabwo byabahesha umugisha bashaka. Inarijye ikwiriye kuneshwa rwose. Bakwiriye gukora imirimo yiyerekana, ikomotse ku buntu bw’Imana bwinshi bwasezeraniwe abasaba bafite kwizera bose.IZI2 180.2

    Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire.” (Luka 9:23). Nimutyo dukurikize Umukiza mu kwiyoroshya kwe no kwiyanga. Nimutyo twerereze Umugabo w’i Kaluvari mu magambo n’imibereho yera. Umukiza yegera cyane abitanga ku Mana. Niba harigeze kubaho igihe twari dukennye ko Umwuka w’Imana akorera mu mitima yacu no mu bugingo bwacu, icyo gihe ni iki. Nimutyo tugundire iyi mbaraga y’Imana idutera imbaraga yo kugira imibereho yo kwera no kwitanga. 19T 153-166.IZI2 180.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents