Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingeso zikwiriye kuranga umugore uzashaka

    Umusore nashake uwo kumuhagarara iruhande ubasha kumufasha imitwaro yo mu bugingo, ufite kureshya kuzamwongerera ubupfura n’ubutungane, kandi uzamunezeresha urukundo rwe.IZI2 9.3

    “Umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka.” “Umutima w’umugabo we uhora umwiringira. Ahora amugirira neza, ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho. “Abumbuza akanwa ke ubwenge; kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo. Amenya neza imico yo mu rugo rwe; kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute. Abana barahaguruka bakamwita Nyiramugisha; n’umugabo we nawe aramushima, ati: ‘Abagore benshi bagenza neza; ariko weho urabarusha bose.” Ubonye bene uwo mugore, aba abonye umufasha mwiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”IZI2 9.4

    Ngibi ibintu bikwiriye kuzirikanwa: Mbese uwo ushyingiwe azazana umunezero mu rugo? Mbese arazigama, cyangwa namara gushyingirwa azaya ibyo yungutse byose, atange ibyawe byose kubwo kwinezeza mu bitagira umumaro, no kwikunda ku buranga? Mbese ingeso ze ziratunganye muri ibyo? Hari ikintu yishingikirijeho? . . .Nzi yuko ubwenge bw’umugabo nibumara kujijishwa n’urukundo n’ibitekerezo byo gushyingirwa, ibi bibazo bizamushiramo bise naho bitagize icyo bimaze. Ariko ibi bintu bikwiriye kuzirikanwa neza, kuko bifite icyo bizakumarira mu bugingo bwawe buri imbere.IZI2 9.5

    Mu gihe uhitamo umugore, wige ingeso ze. Mbese aho azaba umuntu wihangana kandi w’umunyamuhati? Aho ntazagirira nyoko na so ibambe rike mu gihe bazaba bakeneye umuhungu ufite imbaraga wo kubunganira? Mbese ntazamuganza akamuca kuri bene wabo ari ugushaka ko akurikiza inama ze no kumukundwakaza maze akareka se na nyina, nk’aho babonye umukobwa ubakunda ahubwo bakazimiza n’umuhungu wabo?IZI2 10.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents